Iki gitabo gifite imitumba ibiri ari yo “Intwari z’Imbanza Zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro’’ n’ikindi cyitwa “Intwari y’Izahabu”, yakebanuye u Rwanda rukongera kubaho”, byamuritswe ku mugaragaro mu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa Kane, tariki 3 Gicurasi 2018.
Ni igikorwa cyahuriranye n’isabukuru y’imyaka 40 Nsanzabera uzobereye no mu by’ubusizi yujuje. Cyitabiriwe n’abantu barimo abandi banditsi, abahanga mu bijyanye n’amateka, abo mu nzego zishinzwe gusigasira umuco mu gihugu n’abandi.
Yavuze ko iki gitabo yasohoye ku mateka y’umushinga wo kubaka u Rwanda wamaze imyaka 926 yacyanditse mu myaka umunani agira ngo atange amateka ashyitse. Ni igitabo cy’imbarankuru cyangwa se imbikamakuru ari byo bikunze kwitwa ‘Encyclopédie/Encyclopedia’
Yagize ati “U Rwanda rwahanzwe imyaka 221, hashyirwaho imfatiro ruzubakirwaho kugira ngo rushinge imizi n’imiganda. Rwubatswe imyaka 583 ari nayo yabayemo ibitero byo kwagura igihugu, gushyiraho ingamba zihamye zo kurwubaka kugira ngo rushinge ibirindiro, rwasenywe imyaka 99, umushinga wase wubatswe mu myaka 804 abagira nabi baraza barawuhirika, abadakunda ibyiza barawangiza, kugeza ku mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Yakomeje agira ati “U Rwanda rwarakebanuwe rwongera kuzuka rubaho, rukebanurwa na Perezida Paul Kagame none tuganje mu mahoro n’umunezero. Imana imuhe impagarike n’ubugingo.”
Iki gitabo gikubiyemo amateka yaranze aberekeza 34 u Rwanda rwagize kuva rwashingwa barimo Abami 28 n’Abaperezida batandatu. Ibyo bamwe bakoze mu kurusenya n’ibyo abahiga abandi ubutwari bagezeho mu kurwagura no kurwubaka.
Nsanzabera yavuze ko Umunyarwanda uhirimbanira ibyiza, uharanira icyo ashaka gukora akakigeraho, byose yabitozwa n’abakurambere babaye Intwari z’Imbanza ndetse n’Intwari y’Izahabu, yakebanuye u Rwanda rukongera kubaho nk’uko bikubiye mu nyandiko ze.
Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yamushimiye avuga ko nubwo muri kamere y’abantu bikunze kugorana ko bamenya agaciro k’ibikorwa bikomeye bya mugenzi wabo ukiriho bitazabuza ko mu gihe kizaza ibyo yakoze bizivugira, ashimangira ko abana be n’abuzukuruza bazaterwa ishema no kumukomokaho.
Yagize ati “Ntabwo nshidikanya ko azagera igihe azashimwa mu rindi torero ritari iri, yaba ariho cyangwa atakiriho. Nifuje kumushimira cyane muri ubwo buryo kimwe n’abandi bantu bakora cyane, bakavunika, bakabona abariho ntitubyitayeho. Igihembo cy’uwakoze ibyo abariho batinye agihabwa n’abazaza atakiriho kurusha abariho.”
Umuhanzi w’ikinamico akaba n’umusizi, Kalisa Rugano, uri mu bitabiriye iki gikorwa agatanga ibitekerezo, yavuganye umubabaro aterwa no kuba we n’urungano rwe badatanga umusanzu uhagije mu kwigisha amateka y’ibisekuru ahubwo bigakorwa n’abavutse ejo bundi, ibyo abona nk’ibisigisigi byo kuba abo mu gihe cye ‘batekewemo’ n’inyigisho zidatekerereza u Rwanda basigiwe n’ubukoloni bigatuma baba “Ababiligi kurusha uko ari Abanyarwanda.”
Yagize ati “Njye ndi aha, ejo bundi muri Gicurasi nzaba mfite imyaka 73 […] Mfite isoni kuba mpagaze aha, kuba ibintu nk’ibi bitwawe n’abana nka bariya twe turi aha ngaha. Kandi ubwo ndi umwe mu bitwa ko bakora kuko nanjye ngerageza, ariko ndavuga abangana nanjye bose, abangwa mu ntege, bari hehe?”
Igitabo gishya yasohoye gifite imitumba ibiri, kibumbye amapaji 1200, gikubiyemo amateka y’umushinga wo kubaka u Rwanda ukura ikibariro ku ngoma ya Gihanga kugeza muri iki gihe.
Umutumba wa mbere Nsanzabera yise “Intwari z’Imbanza Zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro’’ ukubiyemo “uko u Rwanda rwavutse, uko rwiyubatse n’uko rwapfuye” naho uwa kabiri witwa “Intwari y’Izahabu, yakebanuye u Rwanda rukongera kubaho” yacyanditse kuri Perezida Paul Kagame wubatse u Rwanda rukaba rushashagirana nyuma y’imyaka 24 y’ibihe by’icuraburindi bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO