Iki gitabo cyamuritswe ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2023, mu muhango witabiriwe n’abahanga mu gufata amafoto, abanyacyubahiro batandukanye barimo Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair na Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence.
"Falling for the Birds of Kigali" ni igitabo cyashibutse ku musaruro wa Will Wilson wageze mu Rwanda mu gihe cya Covid-19.
Akigera i Kigali, yahawe ikaze n’inyoni zamubyutsaga mu gitondo ndetse akizihirwa no kureba izo yabonaga umunsi wose mu busitani bw’aho yari atuye.
Icyorezo cya Covid-19 kimaze kugenza make, nibwo Will Wilson yatangiye kuzenguruka ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ndetse aza gusanga hari ubwoko bugera kuri 250 bw’inyoni. Mu gihugu hose nibura habarizwa ubwoko bw’inyoni busaga 700.
Aha ni ho havuye igitekerezo cyo kwandika igitabo yise "Falling for the Birds of Kigali". Kigizwe n’amapaji 256 mu gihe kirimo ubwoko bw’inyoni 130.
Will Wilson yavuze ko yahisemo gufotora inyoni ziri muri Kigali mu kwerekana ubwiza buzanwa na zo nka zimwe mu nyamaswa zibana cyane n’abantu.
Yagize ati "Igitabo cya mbere cyerekana ubwiza bw’u Rwanda. Nizeye ko iki gitabo kizagera kuri benshi bakamenya ubwiza bw’Umujyi wa Kigali. Hari ubwoko bw’inyoni busaga 250 muri Kigali."
Mu gitabo cye Will Wilson yerekana ikarita igaragaza ahantu amafoto yacyifashishijwemo yafatiwe, ku buryo ubyifuza na we yajya kuhasura akareba izo nyoni.
Yakomeje ati "Icya kabiri kwari uguteza imbere Umujyi wa Kigali n’u Rwanda nk’ahantu habereye ubukerarugendo bushingiye ku nyoni. Muri Kigali honyine hari ubwoko burenga 250 bw’inyoni."
Uyu Mwongereza w’imyaka 45, yavuze ko izo nyoni nyinshi zibarizwa muri Pariki ya Nyandungu, Umusambi Village no mu biyaga n’imisozi itandukanye.
Yakomeje ati "Nashakaga kwerekana no guteza imbere umuhate w’Umujyi wa Kigali mu rugendo rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no gusazura ibishanga."
Will Wilson afite ibindi bitabo ari kwandika birimo ikizaba kivuga ku buzima bw’inyoni, imico yayo, uko zivugana, uko ziguruka n’ibindi.
Yavuze ko ikindi gitabo kizitsa ku buryo u Rwanda rwita ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, yashimye gahunda zashyizweho mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Yagize ati "Nashimishijwe no kubona inyoni zongera kugaruka aho zahoze. Ndashimira Umujyi wa Kigali ku musanzu wawo mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Ndashima uko batunganyije Igishanga cya Nyandungu."
Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yashimiye Will Wilson wanditse igitabo cyerekana imibereho y’inyoni, ashimangira ko giha agaciro gahunda ya Visit Rwanda.
Ati "Twahisemo kwita ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Ibishanga byarasazuwe. Nyandungu yatweretse ko byose bishoboka."
Umujyi wa Kigali ufite gahunda yo gukomeza kugarurira ubuzima ibishanga bitanu kugira ngo za nyamaswa zari zavuyemo zisubiremo.
Rubingisa yakomeje ati "Intangiriro yatweretse ko dukwiye gukomeza kwimakaza iyi gahunda yo kugarura ubuzima ahantu hatandukanye."
"Falling for the Birds of Kigali" ni cyo gitabo cya mbere cya Will Wilson. Kuri ubu kiri ku isoko aho kigurishwa ibihumbi 60 Frw. Kiboneka kuri internet, ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe no muri Librairie Ikirezi.
Excited to announce my book, “Falling for the Birds of Kigali” has been delivered to bookshops and stores across Kigali and is also available at: https://t.co/PCOF2wWdtS pic.twitter.com/fQBwULuv4U
— Will Wilson (@2wsphotography) January 14, 2023
A pair of Little Bee-eaters, photographed @golf_kigali in @CityofKigali #Rwanda #RwOT #BBCWildlifePOTD #nature #birdwatching pic.twitter.com/uAfCRnR7kx
— Will Wilson (@2wsphotography) March 1, 2023
A male Red-headed Weaver with something to say… Photographed @EpicHotelSuites in @NyagatareDistr in #Rwanda #RwOT #BirdsSeenIn2023 #BBCWildlifePOTD #nature pic.twitter.com/e2RLjN37wA
— Will Wilson (@2wsphotography) March 1, 2023
A Lesser-Swamp Warbler perched in the reeds on the edge of Nyarutarama lake in @CityofKigali #Rwanda #BirdsSeenIn2023 #RwOT #BBCWildlifePOTD #nature pic.twitter.com/LGyUioia2m
— Will Wilson (@2wsphotography) February 28, 2023
Amafoto: Yuhi Augustin



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!