Ni igitabo Hirwa w’imyaka 20 y’amavuko yanditse mu buryo bw’inkuru ishushanyije, kigaragaza ukuntu umwana w’umukobwa w’imyaka 13 witwa Simbi, wari warabujijwe n’ababyeyi be kwiga kubera ubukene, agashakisha ikintu yakora, kugira ngo asubire mu ishuri ndetse ababyeyi n’abaturanyi bamwishimire.
Ubwo cyamurikwaga, Hirwa yabwiye IGIHE ko yacyanditse mu rurimi rw’Icyongereza, mu gihe cy’ibyumweru bitatu, afite intego ko abantu bagira amatsiko y’ikintu uwo mwana Simbi yakoreye ababyeyi kugira ngo bamureke asubire ku Ishuri.
Asobanura icyamuteye kucyandika n’icyo yumva abazagisoma bazunguka, Hirwa yavuze ko yakuye igitekerezo ku mwana w’inshuti ye biganaga wamubwiraga ko umuntu uba i Kigali byoroshye kubona akazi kuruta uba mu cyaro.
Ati “Nyuma amaze kugenda nahise ntekereza nti iyo mba ntaba i Kigali ngo mbone mudasobwa n’ibindi by’iterambere, ndavuga nti nk’umuntu wakuriye mu cyaro yakora iki? Icyo gihe nahagaze mu nkweto z’uwo mwana (nishyize mu kimbo cye) kugira ngo mbashe kugira icyo ntekereza, nsanga byaba ngombwa ko nkora icyo abandi batigeze bakora ngo ngire icyo nigezaho nk’umuntu udafite ubushobozi buhagije. Nahise ntekereza uko nahanga icyatuma mbona amafaranga mu byo nakoze, kandi mu kintu cyamvuyemo.”
Yakomeje avuga ko icyo gitabo yanacyanditse yifuza ko cyatinyura abakobwa cyane cyane abo ku mugabane wa Afurika usanga batinya gukora imirimo imwe bita ko ikenera imbaraga.
Ati “Nahise mvuga nti byaba byiza nkoze igitabo cyakwigisha abo bakobwa n’abandi bose, ufite igitekerezo cyo gukora ikimurimo, akunda kandi yumva cyamuteza imbere n’igihugu ndetse n’umuryango we. Ndavuga nti uwo ari wese ibi bintu yabitekereza, reka mbishyire mu gitabo ku buryo uwagisoma hari igitekerezo gishya yasigarana cyangwa yaba yari agisanganwe, akagira imbaraga zo kugikomeza.”
Hirwa yavuze ko iki gitabo, ugishaka ashobora kukibona ahagurishirizwa ibitabo hatandukanye mu Rwanda yishyuye 5000 Frw gusa, kandi ko ari icya mbere yanditse, gusa ngo hari ibindi yitegura gusohora, harimo ikizaba cyigisha abantu imiterere y’u Rwanda.
Umuyobozi ukuriye Imagine We Rwanda, Uwase Dominique, yavuze ko yafatanijwe na Hirwa mu gutunganya igitabo, mu bijyanye n’imyandikire myiza yacyo.
Kuva mu 2015 Imagine We Rwanda imaze gufasha ibigo by’amashuri bisaga 17 kubona ibitabo byo gusoma, guhugura abanditsi basaga 60 no kugurisha ibitabo bisaga ibihumbi bitanu.



















TANGA IGITEKEREZO