Iki gitabo cyanditswe na Hategekimana Richard, cyamuritswe kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nzeri muri Intare Arena i Rusororo.
Muri uyu muhango witabiriwe cyane, hasobanuwe amateka yaranze ubuzima bwa Tito Rutaremara haba ubuzima bwe bwite ndetse n’ubwa Politiki, dore ko ari umwe mu batangije umuryango FPR Inkotanyi wagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kubohora u Rwanda.
Uyu muhango kandi wahujwe n’uwo guhemba abanyeshuri biga muri za Kaminuza bahize abandi mu marushanwa yo gusoma ibitabo bitandukanye, hagamijwe guteza imbere umuco wo kwandika no gusoma mu Rwanda.
Hategekimana Richard yavuze ko yanditse iki gitabo ku buzima bwa Tito Rutaremara, nyuma yo kuganira na we agasanga ari umwe mu banyabigwi b’inyangamugayo u Rwanda rufite.
Yavuze ko no mu gihe yamukoragaho ubushakashatsi, benshi bamugaragaje nk’umuntu utuje kandi w’umunyabwenge.
Ati “Benshi icyo bahuriyeho ni uko Tito Rutaremara ari umugabo ushoboye ariko unashobotse. Afite ubumenyi n’indangagaciro nzima, agashyigikira ukuri. Hari abandi bantu tujya tugira ukabona barwanya ibyiza, Tito we rero ni wa muntu ukunda ibyiza akabishyigikira, agashyigikira abakora neza.”
Ubuhamya bwatanzwe kuri Tito bunagaragara mu gitabo harimo ubw’ubuzima bwe muri politiki nk’ibijyanye n’urugamba rwo kubohora u Rwanda, ubuzima bwe bwite nk’ibijyanye n’urushako, abana n’ibindi.
Hategekimana yavuze ko yizeye ko iki gitabo kizafasha abato gukura bitwara mu buryo butuma u Rwanda rukomeza kuba ubukombe.
Ati “Abakiri bato birabigisha kurangwa n’indangagaciro nziza zirimo kuba umuntu nyamuntu, gukura bakunda igihugu n’abanyarwanda byose bigamije iterambere ry’u Rwanda.”
Tito Rutaremara yavuze ko kuba hasohotse igitabo kivuga ku buzima bwe ari byiza, kuko bifasha abandi gukurikiza inzira nziza yatumye igihugu kigera aho kigeze ubu.
Ati “Amateka y’igihugu ni ay’abantu bose, buriya ni nayo mpamvu nshima bariya bandika ibyo bagiye banyuramo muri Jenoside kuko buriya ibyo buri wese yanyuzemo sibyo undi yanyuzemo. Iyo usomye ubuhamya bwa buri umwe nibwo wumva ibyabaye mu Rwanda.”
“Ni kimwe n’ubuzima busanzwe. N’iyo yaba ari umunyeshuri wize akarangiza akerekana ingorane yanyuzemo agatera imbere, cyangwa akagera aho ananiwe […] niyo makuru y’igihugu. Uyafite ku bantu benshi bikwereka uko igihugu gihagaze.”
Umubyeyi witwa Cécile wagize uruhare mu gufasha Tito Rutaremara kurera benshi mu bana b’imfubyi babaga babayeho nabi, yamuvuze ibigwi, agaragaza ko ari ishema kuba yanditsweho igitabo.
Ati “Nshimire uyu mwanditsi ko yakoze icyo abandi batabashoje gukora, yakoze byinshi byiza, yatuvugiye ibyo tutashobora kuvuga. Uyu ni umuntu mwiza cyane, kuko kugira ngo muntu nkanjye aze nyuma ya jenoside yabuze abana, yongere amureme yarakoze cyane.”
Iki gitabo ‘Hon Dr Tito Rutaremara, Inkotanyi cyane Ntatezuka’ cy’amapaji asaga 400, cyatangiye kugurishwa mu nzu zicuruza ibitabo hirya no hino muri Kigali.
Amafoto: Kwizera Herve



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!