Amateka y’u Rwanda yatangiye kwandikwa n’abazungu. Imyandikire yabo yibandaga ku bijyanye n’ibyo bifuza. Abanyarwanda na bo bashoboye kwandika byajyanaga n’ibyo abakoloni bari bimirije imbere. Ibyo byatumye amwe mu mateka yaranze u Rwanda agorekwa ndetse handikwa aya vuba agaragaza ko u Rwanda rwatangiye guturwa ahagana mu 1000 ni ukuvuga mu kinyejana cya 11. Nsanzabera Jean de Dieu amaze gushyira ahagaragara igitabo gikusanya amateka y’u Rwanda kuva muri 300 kugeza mu 1900.
Nsanzabera Jean de Dieu, umwanditsi w’ibitabo, amakinamico, amazina y’inka, ubushakashatsi ku mateka n’ibindi, ku cyumweru tariki ya 9 Kamena 2003 yashyize ahagaragara igitabo yise “Imizi y’u Rwanda”, kivuga amateka y’u Rwanda kuva muri 300 kugeza mu 1900. Icyo gitabo kibangikanye n’ibindi birindwi na byo bivuga ku mateka n’umuco by’abanyarwanda.
Nsanzabera atangaza ko impamvu yamuteye kwandika icyo gitabo, yashatse kugaragaza amashirakinyoma y’amoko y’abanyarwanda kandi agaterwa agahinda n’impamvu abanyarwanda baryanye kandi bahuje umuco banavuga ururimi rumwe.
Agira ati “Umugambi wanjye wari uko nkora ubucukumbuzi ku mateka y’u Rwanda, ariko ngahera kure. Ni muri urwo rwego nahereye mu mwaka wa 300, kugira ngo amashirakinyoma y’amoko y’abanyarwanda. Si ibyo gusa kuko nasanze no mu iyobokamana abanyarwanda bari bafite uko bemera Imana kandi bibaha agaciro. Ntibari bazi Shitani ariko bari bafite indangagaciro na kirazira.”
Makuza Lauren, umuyobozi ushinzwe umuco muri Minisiteri ya Siporo n’umuco, witabiriye umuhango wo kumurika igitabo “Imizi y’amateka y’u Rwanda”, ashima cyane umurimo wakozwe na Nsanzabera. Agira ati “Kwandika igitabo nk’iki bigaragaza ko umuco w’abanyarwanda utagomba kuzima, kandi urubyiruko rutagomba gucika integer, rugomba guharanira gusingasira ibiranga Abanyarwanda.”
Yakomeje atangaza ko ibyanditse ntaho bizajya, kuko bizahora byigisha kandi binahugura abanyuarwanda, ariko ibishyizwe mu magambo gusa bizima. Ashishikariza abanyarwanda cyane cyane urubyiruko gukangukira kwandika ariko bakibanda ku mateka y’u Rwanda.
Depite Bazatoha Adolphe, na we witabiriye uwo muhango mu ijambo rye, yagize ati “Amateka y’u Rwanda ni cyo kibazo gikomeye kuko ibyinshi muri yo Abanyarwanda batabyumvikanaho. Iyo umuntu yanditse aba agize ati ‘nakubwiye, ahasigaye nawe mvuguruza.”
Yakomeje atangaza ko kwandika ari ubutwari bukomeye, iyo hari ukeneye kujora na we akwiye kwandika ntibihere mu magambo gusa, kandi agahera aho abandi bahereye byaba akarusho akarenzaho. Avuga ko iyo amateka y’u Rwanda aza kwandikwa ashingiye ku kuri hari byinshi bifite akamaro byari kubaka abanyarwanda aho kubatanya.
Igitabo “Imizi y’u Rwanda” gikubiyemo ibihugu nkiko by’u Rwanda rwa Gasabo, ubutegetsi bw’ibihugu-nkiko by’u Rwanda rwa Gasabo, ubutegetsi bw’ingoma-ngabe y’i Gasabo, uko u Rwanda rwagiye rwaguka, abami bamamaye ku ngoma z’u Rwanda, amashirakinyoma ku moko y’abanyarwanda, imirimo n’akazi by’abanyarwanda byo hambere, imibereho n’imibanire y’abanyarwanda, imikino n’imyidagaduro mu Rwanda rwo hambere n’imyizerere y’abanyarwanda bo hambere.
Mu rwego rwo guteza imbere ubushakashatsi ku muco, amateka n’ubuvanganzo hari n’ibindi bitabo byinshi Nsanzabera Jean de Dieu yanditse birimo ibitabo by’ubusizi, iby’inkuru, amakinamico, amazina y’inka, ibyivugo, iby’ubushakashatsi, iby’integanyagisho z’ikinyarwanda n’ibitabo by’integanyagisho z’imibare.



















TANGA IGITEKEREZO