00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hashyizweho ishyirahamwe ry’abari mu ruganda rw’igitabo mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 October 2023 saa 08:17
Yasuwe :

Hashyizweho Ishyirahamwe ry’Abari mu Ruganda rwo guteza imbere Igitabo mu Rwanda, Rwanda Books Industry Association (RWABIA), ryitezweho guhuriza hamwe no gufasha abanditsi ndetse n’ababafasha ngo ibitabo byabo bigere ku babigura binoze kandi byunguke.

Iteka rishyiraho iri shyirahamwe ryasohotse mu igazeti ya Leta yasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira, aho mu ntego zaryo harimo guteza imbere umuco wo kwandika no gusoma ibitabo mu Rwanda ndetse no muri Afurika.

Iri Shyirahamwe rigamije kandi gushyiraho ingamba zifasha abamurika ibitabo, abacapa ibitabo, ababigurisha ndetse n’amasomero yabyo kugira ngo bakore kinyamwuga mu bikorwa byabo byo kubaka u Rwanda na Afurika; guhanahana amakuru hagati y’abari mu ruganda rw’igitabo yabafasha kwihutisha iterambere rirambye no kubaka ubushobozi bw’Abanyamuryango.

Rinagamije gushyiraho ingamba zituma igitabo gishingirwaho mu iterambere ry’ubukungu bushingiye ku bumenyi; kwimakaza umuco wo kumurika ibitabo no gukora ibikorwa byimakaza iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu.

Harimo abasanzwe bakora mu bijyanye n’ibitabo nk’abasohora ibitabo, abacapa ibitabo, abagurisha ibitabo, amasomero n’abandi.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard, yavuze ko hari hari icyuho cyatumaga ibijyanye n’ubwanditsi bw’ibitabo bidatanga umusaruro uko bikwiriye.

Ati “Hari icyuho kuko wasangaga abari mu ruganda rw’igitabo batari hamwe ndetse ugasanga kubahuza bitoroshye. Ni igitekerezo natekereje maze kubona ko urwego rw’ibijyanye n’igitabo bitameze neza ngira ubushake n’uruhare rwo kubyubaka kugira ngo ibitabo by’abanditsi bikomeze kugira agaciro.”

Hategekimana yavuze ko ubu abanditsi b’Abanyarwanda bagiye koroherwa, kuko nk’uzajya ashaka gusohora igitabo ababimufashamo bose bazajya baba bari hamwe, ntasiragire.

Bizanoroshya kandi uburyo bwo gucuruza ibitabo kugira ngo byungukire ababyandika, dore ko ari kimwe mu byo abanditsi bo mu Rwanda bari bakunze kwinubira.

Mutesi Gasana usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Arise Education akaba yaratorewe kuba Visi Perezida wa RWABIA ku rwego rw’Igihugu, yavuze ko iri Shyirahamwe ryifujwe kuva kera birananira ariko ko ubu kuba rigiyeho rigahabwa ubuzimagatozi ko ari intambwe ishimishije kuko abari mu ruganda rw’Igitabo babonye aho bazajya bahurira bakungurana inama ku bikorwa byubaka igihugu harimo n’ishyirwaho rya Politiki ry’igitabo mu Rwanda n’ibindi bikorwa byinshi.

RWABIA izaba ifite inshingano zo guhuza abari mu ruganda rw'igitabo mu Rwanda ku buryo ibibazo bahura nabyo babiganirira hamwe, bigashakirwa umuti
Mutesi Gasana yatorewe kuba Visi Perezida wa RWABIA ku rwego rw’Igihugu
Hategekimana Richard Watorewe kuyobora Rwanda Books Industry Association (RWABIA) mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages