00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangajwe ibihembo ku banyeshuri bazahiga abandi mu marushanwa yo gusoma

Yanditswe na
Kuya 6 November 2023 saa 05:18
Yasuwe :

Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda rwashyize hanze ibihembo bizatangwa mu marushanwa yo gusoma ku banyeshuri biga muri kaminuza n’amashuri makuru, hagamijwe kwimakaza umuco wo gusoma no kwandika ibitabo mu Rwanda.

Ni amarushanwa agiye kuba ku nshuro ya kabiri ku bufatanye bw’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Minisiteri y’Uburezi n’Umuryango Uharanira Kwigira kwa Afurika Ishami ry’u Rwanda, Pan African Movement Rwanda.

Aya marushanwa yatangiranye na tariki 1 Ugushyingo, aho Kaminuza zizitabira zatangiye kwegereza abanyeshuri bazo ibitabo bizifashishwa, kugira ngo batangire kubisoma no gucengera ibyanditswe, kugira ngo igihe cy’amarushanwa kizagere babimenye.

Tariki 20 Werurwe 2024 nibwo amarushanwa azatangira muri za Kaminuza, hatoranywa abanyeshuri batanu muri buri kaminuza, bazitabira ku rwego rw’Intara, urwego rwiswe ‘Isibo’. Tariki 27 Werurwe 2024 hazabaho gutoranya abazahagarira Intara ku rwego rw’Igihugu.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard yavuze ko aya marushanwa afite umwihariko, haba mu buryo ateguye ndetse n’ibihembo bizatangwa.

Yavuze ko nk’umunyeshuri uzahiga abandi, azahembwa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, umudali, icyemezo cy’Ishimwe ndetse n’igitabo. Uwa kabiri azahembwa mudasobwa, imyenda ya siporo, icyemezo cy’Ishimwe, umudali, uwa gatatu ahembwe igare rya siporo.

Umunyeshuri wa Kane n’uwa Gatanu nabo bazahembwa ibirimo imyenda ya siporo, umupira wa siporo wo gukina, ibitabo, imidali n’ibindi.

Kaminuza zizaza ku isonga mu gushishikariza abanyeshuri kwitabira aya marushanwa na zo zagenewe ibihembo byiganjemo imidali n’ibyemezo by’ishimwe.

Hategekimana yavuze ko icyerekezo cya Afurika iteye imbere bitarenze 2063, kizashingira ku bukungu bushingiye ku bumenyi, kandi ko ubumenyi butagerwaho abana ba Afurika badasoma ibitabo.

Biteganyijwe ko muri aya marushanwa hazasomwa ibitabo byanditswe n’Abanyarwanda nk’icyitwa Dr Sina Gerard, Umuhangamirimo mu rugendo rw’Ubuzima, Imbuto z’Umuruho, Umukozi Ubereye u Rwanda, Hon. Dr Rutaremara, Inkotanyi cyane Ntatezuka, Intwari Mpinduramatwara Paul Kagame, Ubumwe bw’Abanyarwanda mu mateka yabo, We are all the same Species.

Hari kandi Islam mu muhengeri wa Politiki y’u Rwanda, Sindi Muto wo kutagira Umumaro, Isooko tuvomaho impanuro n’ibindi.

Umuhango wo gutanga ibihembo ku banyeshuri na Kaminuza zizaba zahize izindi bizaba tariki 27 Gicurasi 2024 muri Kigali Convention Centre.

Igitabo Hategekimana aherutse kumurika cyitwa "Hon Dr Rutaremara, Inkotanyi cyane Ntatezuka" kizakoreshwa
Igitabo Imbuto z’Umuruho cya Niyonkuru Martin kiri mu bizasomwa n'abanyeshuri ba Kaminuza
Dr Sina Gerard, Umuhangamirimo mu rugendo rw’Ubuzima, ni kimwe mu bitabo bizasomwa
Umukozi Ubereye u Rwanda, ni igutabo cyizifashishwa n'amashuri
Igitabo Ubumwe bw’Abanyarwanda mu mateka yabo cya Nizeyimana Innocent kiri mu bizifashishwa n'abanyeshuri
Dr Rusibana Claude yanditse igitabo 'Sindi Muto wo kutagira Umumaro' kiri mu bizifashishwa
We are all the same Species yanditse igitabo Muyenzi, John Naifa Gahaya kiri mu bizakoreshwa muri aya marushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages