00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangijwe amarushanwa agamije kwimakaza umuco wo gusoma ibitabo muri za Kaminuza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 August 2023 saa 11:49
Yasuwe :

Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda rwatangije amarushanwa mu mashuri makuru na za Kaminuza, agamije kwimakaza umuco wo gusoma uri gukendera cyane cyane mu rubyiruko.

Ni amarushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo byanditswe mu rurimi rw’Ikinyarwanda bitoza Indangagaciro na kirazira mu Iterambere ry’u Rwanda na Afurika.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard, yavuze ko icyiciro cya mbere cy’ayo marushanwa cyagenze neza kuko hitabiriye amashuri makuru na za Kaminuza umunani.

Ati “Amarushanwa muri rusange yagenze neza, abanyeshuri bakaba barishimiye amasomo akomeye bigiyemo yuje indangagaciro na kirazira mu iterambere ry’u Rwanda.”

“Abanyeshuri cyane cyane abiga muri Kaminuza y’u Rwanda n’abandi bagaragaje imbogamizi y’uko mu masomero yabo nta bitabo bibamo byanditswe mu rurimi rw’Ikinyarwanda, ibyo bikaba byaratumye hamwe na hamwe bafotora ibitabo by’Abanditsi.”

Ibitabo byifashishijwe muri aya marushanwa ni ibyanditswe mu Kinyarwanda kandi by’Abanyarwanda birimo ibigaruka ku ndangagaciro zikwiye kuranga Abanyarwanda, ibishishikariza Abanyarwanda kwigira, ibigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibishishikariza abantu kwihangira umurimo n’ibindi.

Hategekimana yavuze ko hari kaminuza zimwe zitabashije kwitabira ahanini bitewe n’uko amarushanwa yateguwe mu Kinyarwanda, ibintu anenga akavuga ko nabyo bisa nk’ubukoloni bukiri muri bamwe ntibahe agaciro ibyabo.

Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda ruvuga ko rushaka gukora ubukangurambaga mu banyeshuri bose haba abiga mu Mashuri Abanza, Ayisumbuye na Kaminuza, gukunda ururimi rw’Ikinyarwanda ndetse bagakunda n’ibitabo byanditswe mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Biteganyijwe ko amarushanwa yo gusoma muri za Kaminuza azasozwa tariki 15 Kanama 2023 ari nabwo hazahembwa abahize abandi.

Ibihembo bizatangwa birimo amafaranga, amagare, Imidari, Ibikombe, ibitabo, ibyemezo by’Ishimwe n’ibindi.

Aya marushanwa yatangijwe kuri uyu wa Kabiri yitabiriwe n'amashuri makuru na za Kaminuza umunani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages