00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihe by’ingenzi byaranze ‘Umushinga wo kubaka u Rwanda’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 June 2017 saa 09:07
Yasuwe :

Mu gitabo kibumbatiye amateka y’u Rwanda cy’umwanditsi Nsanzabera Jean de Dieu yise “Intwari z’imbanza zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro’’,avuga ku bikorwa byaranze igihugu kuva gitegekwa n’umwami wacyo wa mbere kugeza magingo aya.

Uyu mwanditsi avuga ko Umushinga wo kubaka u Rwanda, umaze imyaka 926(1091-2017) waranzwe n’ibihe birimo amashiraniro y’akataraboneka, imbaraga n’umuhati ntagereranywa w’abari bawurimo, ukaba ugizwe n’ibihe bine by’ingenzi.

Ibi bihe byari bikomeye kandi byarimo ubucakura n’ingamba nyinshi zitandukanye, ariko bishobora kubarwa no kwerekanwa hakurikijwe uko umushinga wagiye ushyirwa mu bikorwa.

Nk’uko uyu mwanditsi akomeza abisobanura, umushinga wa kubaka u Rwanda ukura intango ku Ngoma ya Gihanga i Ngomijana ahasaga mu wa 1091 kugeza mu wa 2017. Ni umwe mu mishinga iri ku Isi imaze igihe kirekire! Ibihe byaranze uyu mushinga muri iyo myaka 926, bigabanyijemo ibice bine by’ingenzi.

Igice cya mbere kigizwe n’imyaka 221 yakoreshejwe mu guhanga u Rwanda no kuruha imfatiro zikomeye kugira ngo ruzabashe guhama no kuramba. Icyo gice cya mbere gikura intango mu iyima rya Gihanga Ngomijana mu wa 1091, kugeza ku ndunduro y’Ingoma ya Nsoro Samukondo mu wa 1312 ari na rwo rwimo rwa Ruganzu i Bwimba.

Inkingi zose umushinga wo kubaka u Rwanda wagendeyeho kuva icyo gihe kugeza magingo aya, zashyizweho muri iriya myaka igizwe n’abami barimo Gihanga n’abamuzunguye babarirwa mu itsinda ry’Abahanzi b’igihugu.

Igice cya kabiri kigizwe n’imyaka 583 yakoreshejwe mu rugamba rwo kwagura igihugu no kugihuza ngo kirusheho guhamya igitinyiro mu mahanga akizengurutse.

Icyo gice kikaba gikura intango yacyo ku ngoma ya Ruganzu Bwimba mu wa 1312 kugeza ku ngoma ya Kigeli Rwabugili mu wa 1895 ari na bwo ubutaka bwari isibaniro ry’ibihugu bisaga 29 bibaye imbumbe y’igihugu kimwe cyitwa u Rwanda.

Ni mu gihe igice cya gatatu kigizwe n’imyaka 99 y’abahirimbaniye gusenya ibyagezweho, ibintu bigasubira irudubi, u Rwanda rugasenyuka cyane.

Iki gice gikura intango mu iyima rya Rutalindwa mu wa 1895, bigakomereza ku Ntambara yo ku Rucunshu mu rugaryi rwo mu wa 1896, kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Abiganje muri iki gice cyane, ni Abakoloni baje bagashyira bariyeri ku mushinga wo kubaka u Rwanda. Ntiwongere kugira ubuzima ngo ukomeze urugendo rwo kujya mbere. Bikomeza aho byabaye bibi kurushaho mu gihe cya Repubulika, aho himakaje irondakoko n’irondakarere ryagaburiwe igihe kirekire rikaza kubyara Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nk’uko umwanditsi abigarukaho, igice cya kane kigizwe n’imyaka 23, yakoreshejwemo imbaraga nyinshi ngo igihugu gikebanurwe cyongere kubaho, u Rwanda rukava ibuzimu rukajya ibuntu. Iyo myaka ikura ikibariro ku ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, kugeza mu wa 2017, ubwo aya mateka yandikwaga.

Iyi myaka yose yabayemo ibikorwa byinshi bigaragaza ubutwari bwo kubaka igihugu, bufite inkomoko mu muco n’amateka y’Abanyarwanda. Aha akaba ariho hagaragarira amashirakinyoma y’ amateka y’umushinga wo kubaka u Rwanda kugeza k’uwarukebanuye rwari rugeze ku mankumbukumbo rukongera kubaho nk’igihugu gihamye mu ruhando mpuzamahanga, gifite umutekano n’ubusugire bwacyo.

Nsanzabera agaragaza abakurambere mpangarwanda nk’abantu bakoze ibikorwa bikomeye ndetse bakwiye guhora bibukwa kubera umuhati no gushira amanga byabaranze, inkingi za mwamba bashyizeho zikarushaho kubakirwaho ibindi bikorwa by’indashyikirwa biteza igihugu imbere. Ba rushenyi na bo ngo bakwiye kugawa, kuko bakoze amahano ndengakamere yo gusenya ibyiza byagezweho mu myaka myinshi.

Umwanditsi Nsanzabera Jean de Dieu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages