00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitabo bishya by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ukwiye gusoma

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 9 April 2026 saa 11:17
Yasuwe :

Kugaragaza ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni urugendo n’ubu rugikomeje nyuma y’imyaka 32 ihagaritswe, nubwo hari abakenyeye bashaka uko bayagoreka ariko abanditsi bakoresha imbaraga zose bafite ngo umurage w’amateka bafite n’ukuri kuzagere ku bariho none no mu bihe bizaza.

Kuva mu ntangiriro za 2025 hitegurwa Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi hari ibitabo binyuranye byasohotse ndetse by’umwihariko ababikira na bo bateye intambwe nyuma y’iyo myaka binjira mu rugamba rwo kugaragaza ukuri.

‘Lessons from the Genocide against the Tutsi: Resilience and Forgiveness’- Sr. Mukabayire Marie Josée

Duhereye muri Mutarama 2025, ku itariki ya 3 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi hamuritswe igitabo cyiswe ‘Lessons from the Genocide against the Tutsi: Resilience and Forgiveness’ tugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ‘Amasomo Jenoside yakorewe Abatutsi yasize: Ubudaheranwa no Kubabarira’.

Ni igitabo cyanditswe na Sr. Mukabayire Marie Josée ukorera ubutumwa hanze y’u Rwanda ndetse akaba umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uwa mbere wateye intambwe mu babikira yandika ayo mateka kuko hari na bagenzi be bagize uruhare mu kwica cyangwa kwicisha Abatutsi mu bice bitandukanye by’igihugu.

Uwo mubikira yavukaga mu muryango w’abana 11 bose n’ababyeyi be bahitanwa na Jenoside ndetse n’abandi bo mu muryango we ku buryo Jenoside yakorewe Abatutsi yamutwaye abantu 63 bose hamwe.

Icyo gitabo gikubiyemo ko Jenoside ikwiye gusiga isomo ryo kudatwarwa n’ibyabaye kuko abantu bababaye bihagije ndetse agaragazamo ko ubuzima ari impano ikomeye abantu bagomba gusigasira bagashaka uburyo biyubaka bakubaka n’abandi ariko kandi bakababarira.

Iki gitabo gikubiyemo amateka n'amasomo Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiye gusigira abantu

Surviving the Unthinkable: A Story of Hope and Resilience’ - Murangwayire Liliane

Muri Werurwe 2025, Murangwayire yamuritse igitabo cye yise ‘Surviving the Unthinkable: A Story of Hope and Resilience’ ashaka guharanira ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atazibagirana by’umwihariko ubuhamya bwo kurokoka kwe.

Ni igitabo kigizwe n’ibice bigera ku 10, birimo icyiswe imizi y’amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kwibuka umuryango, gutotezwa birakomera n’ibindi bigeze ku kurokoka kwe no kongera kwiyubaka.

Nk’igice yahariye icyo kwibuka umuryango, umwanditsi yagaragaje ko abo mu muryango we biciwe muri Kiliziya ya Ntarama mu Karere ka Bugesera ndetse no kugaruka ku mateka yabo.

Murangwayire Liliane yamuritse igitabo gikubiyemo uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugendo rwo kwiyubaka

‘The Snowfall’- Mukuralinda Gustave

Muri Mata 2025 umwanditsi Mukuralinda Gustave uba muri Canada yamuritse igitabo yise ‘The Snowfall’ yamurikiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Ni igitabo cy’amapaji 242 kigaruka ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ubuzima bwa nyiracyo bwite harimo uko Inkotanyi zimurokoye n’ubuzima bushya muri Canada aho yahungiye.

Agaragazamo kandi uburyo yabanje no guterwa ipfunwe cyane n’uburyo abantu baho bari bazi Rusesabagina Paul nk’intwari yakijije Abatutsi bitewe na filimi yamukozweho ibumutwerera bimutera gutangira kwandika agaragaza uko kuri cyane cyane ku bari mu mahanga batazi uko byagenze mu by’ukuri.

Mukuralinda Gustave yahinyuje abagoreka amateka mu mahanga

‘Le Génocide commis contre les Tutsi : Contribution des Benebikira à la protection des victimes et à la reconstruction du pays’ - Sr Murekatete Anne Béatha

Mu Ugushyingo 2025, Sr Murekatete yabaye umubikira wa kabiri uteye intambwe ikomeye agaragaza ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’imyaka 31.

Yabinyujije mu gitabo cye ‘Le Génocide commis contre les Tutsi : Contribution des Benebikira à la protection des victimes et à la reconstruction du pays’.

Uyu mubikira wayoboraga ishuri ryisumbuye rya G.S Sainte Bernadette Save muri Gisagara mu 1994 mu gitabo cye yagaragajemo uruhare rw’Abenebikira mu kurokora abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera kubaka Igihugu.

Abenebikira nk’umuryango w’Ababikira kavukire washinzwe mu 1919 Ubukirisitu bukigera mu gihugu, muri icyo gitabo yagaragaje uburyo ibigo byose bari bafite muri Jenoside nta n’umwe wigeze yijandika mu bwicanyi, ahubwo barwanye ku babahungiyeho no kutitandukanya bagendeye ku moko ndetse n’uburyo bafashije mu kongera kubaka Abanyarwanda.

Umurage w’Urubyiruko- Mukagasana Yolande

Umwanditsi Mukagasana Yolande muri Gashyantare 2026 yamuritse igitabo yise ‘Umurage w’Urubyiruko: Igice cya Mbere’ cyigisha by’umwihariko abakiri bato ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mukagasana yavuze ko ubu kimwe mu bihangayikishije ari uburyo ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi biri ku mbuga nkoranyambaga kandi bikayobya bamwe batayifiteho amakuru ahagije cyane urubyiruko bituma akora mu nganzo.

Umwanditsi Mukagasana Yolande yandiste yibanda ku kwereka rubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

‘Joséphine: Seule sur ma Colline’ cya Uwimana Joséphine

Muri Gashyantare 2026 kandi Uwimana Joséphine kuri ubu utuye mu Mujyi wa Liège mu Bubiligi yamuritse igitabo yanditse kigaragaza uburyo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu nzira y’inzitane agareranya no gusigara ari umwe ku musozi w’iwabo.

Ni igitabo cyitwa ‘Joséphine: Seule sur ma Colline’. Ugenekereje mu Kinyarwanda, bivuze ‘Joséphine: Ku musozi wa njyenyine’. Ni igitabo kiri mu bice bitatu harimo ikigaruka ku buto bwe kugeza ashatse umugabo, igihe cya Jenoside ndetse na nyuma yayo.

Uwimana yabwiye IGIHE ko icyo gitabo yacyanditse ari uburyo bwo kuvuga ku muryango aho yibuka abana barindwi bavukanaga n’ababyeyi be bombi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abari ku musozi w’iwabo ku Kibuye aho avuka.

Ibyo byatumye yifuza ko inkuru ye yakwandikwa mu gitabo kugira ngo kimubere urwibutso rw’abo yabuze, imbaraga zo kudaheranwa ku basomyi ndetse n’icyizere ku bakiri bato barimo n’abana be mu gusobanukirwa amateka mabi yanyuzemo n’icyo byigisha.

Ubwo hamurikwaga igitabo cya mbere cy’umubikira kuri Jenoside, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yavuze ko ari intambwe ikomeye ku Bihayimana bari baragiye bumvikana bapfobya Jenoside ariko ubu bakaba batangiye kugaragaza ukuri noneho.

Yagize ati "Ni byiza ko noneho bamwe mu bihayimana bandika mu murongo mwiza w’amateka nyakuri kugira ngo bifashe kwigisha kuri Jenoside ariko binafashe Kiliziya Gatolika kwizusuma izirikana ayo mateka na cyane ko ibigo by’Abihayimana n’insengero byakorewemo Jenoside".

Uwimana Joséphine yanditse uko yasigaye ari umwe ku musozi w’iwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages