00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitabo bitanu umukunzi wa siporo wese akwiriye gusoma

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 27 August 2023 saa 11:55
Yasuwe :

Iyo umu-sportif cyangwa ikipe biri mu nzira zigana ku gasongero mu mukino runaka, biba bikeneye kwitekerezaho cyane ku nzira akwiye kunyuramo n’ibyo akwiye gukora, akaganisha ku ntego ze mu cyerekezo kizima.

Birashoboka ko umukinnyi mu mukino runaka yakwigira kuri bimwe mu byo abandi banyuzemo muri uwo mukino cyangwa ibifitanye isano na siporo, cyane cyane ababashije kugira icyo bigezaho imibereho ye ya buri munsi.

Hari benshi bagiye bandika ibitabo ku bijyanye n’uko umuntu cyangwa abagize ikipe bakwiriye kwitwara muri siporo, mu mukino n’ibyo gushyirwa imbere kugira ngo ubashe kuba uw’umumaro ndetse unagirirwe akamaro no gukora siporo cyangwa gukina uwo mukino

Abanditsi barimo Hana Walker-Brown, Calum Jacobs, Geoffrey Boycott ni bamwe mu bo twahisemo muri benshi bagiye bandika ibitabo byibanze ku bintu ukwiye kwimenyereza muri siporo, byagufasha mu bihe biri imbere by’iterambere.

A Delicate Game

A Delicate Game ni igitabo cyanditswe na Hana Walker-Brown, umwanditsi w’ibitabo ariko wabaye n’umukinnyi ukomeye wa Cricket mu Bwongereza, akaba akora n’ibyegeranyo bitandukanye.

Iki gitabo gikubiyemo inkuru y’umukinnyi wa Rugby w’imyaka 14 wikubise hasi mu kibuga agahita ata ubwenge, agakuramo uburwayi bwo mu mutwe. Nyuma yo gusanga nta kintu na kimwe yibuka mu byabaye muri uwo mwanya, Walker-Brown yifuje kubyandikaho.

Mu bushakashatsi bwe buri muri iki gitabo, yagaragaje byinshi ku ndwara zakwibasira ukora siporo cyane cyane izo mu bwonko. Gishobora kandi gutuma umuntu runaka aba umunyembaraga mu mukino no kwita ku mubiri we kugira ngo agere ku nzozi ze.

Usibye kuba umwarimu udahoraho muri University of London, yakoreye ibinyamakuru bikomeye birimo BBC, The Guardian, National Geographic, Spotify na Warner Brothers.

A New Formation

Igitabo A New Formation cyanditswe na Jacobs Calum gisohoka mu 2022. Gikubiyemo uburyo Abanyafurika bagize uruhare runini mu kuzamura umupira w’amaguru mu Bwongereza haba mu kibuga no hanze yacyo.

Ni igitabo buri wese ukora siporo by’umwihariko umwirabura, ashobora gusoma kikamuremamo icyizere akaba yagera ku nzozi ze aho ari hose mu bice bitandukanye by’Isi.

Colum ni umwanditsi ndetse akaba n’umusesenguzi ku mupira w’amaguru, arebera mu ndorerwamo y’abirabura cyane bigamije ku kubungabunga amateka yawo n’imibereho myiza y’abawurimo. Kuva mu 2017 akorera ikinyamakuru CARICOM Magazine cyandika kuri murandasi.

Iki gitabo yagifatanyije n’abamwunganiye barimo Musa Okwonga, Aniefiok Ekpoudom na Jeanette Kwakye.

Being Geoffrey Boycott

Being Geoffrey Boycott ni igitabo cyasohotse nyuma y’uko Isi yose yari iri gusohoka mu ihangana ry’icyorezo cya Covid-19, cyandikwa na Geoffrey Boycott afatanyije na Jon Hotten.

Ni igitabo Geoffrey yatangiye kwandika ubwo Covid-19 yari iri guhitana benshi, ariko yiyemeza kuyihungira mu mukino yabayemo ikirangirire wa Cricket ariko atagiye kuwukina ahubwo kuwandikaho.

Mu byo yibanzeho mu gitabo cye harimo inkuru y’uko yatangiye gukina uyu mukino ndetse akava mu cyaro cya kure ariko akaza kuba umukinnyi mwiza. Yifuje ko buri wese wasoma iki gitabo yagera kubyo yifuza ndetse yerekana ko mu nzira zose bishoboka.

Expected Goals

Expected Goals ni igitabo cy’abakinnyi ba ruhago cyane cyane abayikina bashaka kuyibyaza inyungu. Iki gitabo cyanditswe na Rory Smith gisohoka mu mwaka ushize wa 2022 ndetse kinawubonamo igihembo cya William Hill Sports Book of the Year.

Iki gitabo kigaragaza uko umupira wigishwa, ukinwa, utozwa ndetse n’uko ucuruzwa. Ni igitabo gisomwa cyane n’abashaka inyungu mu mupira w’amaguru zishingiye ku mafaranga kuko kigaragaza inzira z’amwe mu makipe yazamuye mu birebana no gucuruza umupira.

Moneyball

Moneyball ni igitabo gisobanura mu buryo bwimbitse uko ikipe cyangwa umukinnyi w’ubushobozi buri hasi ashobora guhangana n’ufite amikoro ari hejuru.

Iki cyanditswe na Michael Lewis mu 2003 ashingiye ku mukino wa Baseball by’umwihariko mu ikipe ya Oakland Athletics ndetse n’Umuyobozi Mukuru wayo Billy Beane.

Iki gitabo cyerekana uko ushobora gusuzuma umukinnyi mu buryo bw’imibare ndetse n’ubw’ikipe, biganisha ku gutanga umusaruro. Uwagisomye ashobora kubaka ikipe runaka ku bushobozi buto kandi igatanga umusaruro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages