Ni ibitabo birimo ibimaze igihe byanditswe ariko byagaragajwe nk’ibyafashije benshi guhindura ubuzima haba mu myitwarire, imikorere, imibereho n’ibindi.
Atomic habits
Atomic habits ni igitabo cyasohotse muri 2018 cyanditswe na James Clear. Ni igitabo kivuga ku mico igiye itandukanye abantu tugira, uko umuntu yiyubakamo imico myiza ndetse n’uko umuntu yasenya imico mibi afite muri we.
Ni igitabo cyaryohera umuntu ufite umuco runaka wamunaniye kureka cyangwa se kuvaho.
The subtle art of not giving a f*ck
Ni igitabo cyasohotse muri 2016 cyanditswe na Mark Manson. Iki gitabo kivuga ku buryo umuntu ashobora kugira ubuzima bwiza. Umwanditsi yerekana uburyo abantu bateshwa umutwe n’ibintu bitari ngombwa cyane mu buzima kandi bidakwiriye kudutakariza umwanya.
Mark Manson avuga uburyo umuntu ashobora kwirinda kwita ku bintu bidafite umumaro mu buzima ndetse n’ukuntu abantu bakwiriye kureba isi n’ubuzima mu buryo butandukanye nubwo basanzwe babireberamo.
The psychology of money
Iki gitabo cyasohotse muri 2020 cyanditswe na Morgan Housel, aho aba avuga uburyo umuntu ashobora gukoresha amafaranga ye mu buryo bwamwungukira.
Morgan avuga ku bijyanye no gushora imari, kuzigama ndetse nuburyo bwo gukoresha amafaranga mu buzima bwa buri munsi.
12 rules for life
Iki gitabo cyasohotse muri 2018, kikaba cyaranditswe n’umuhanga mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu Jordan Peterson. Muri iki gitabo umwanditsi yerekana ko ubuzima bugizwe n’ibyiza n’ibibi.
Peterson agaragaza uko umuntu yakwitwara mu buzima bishingiye ku buhamya bwe bwite, ku mahame y’imyitwarire, imitekerereze ya muntu, idini n’ibindi.
Ikigai: The Japanese secret to living a long life
Ikigai ni igitabo cyasohotse muri 2016 cyanditswe na Francesc Miralles na Hector Garcia. Muri iki gitabo aba banditsi berekanye imwe mu mibereho y’abayapani ituma baramba igihe kirekire kurusha abandi ku isi.
The One thing
Ni igitabo cyasohotse muri 2012 cyanditswe na Gary W. Keller na Jay Papasan. Ni igitabo kivuga ku buryo uburyo umuntu ashobora koroshya akazi afite mu gihe yibanze ku kintu kimwe cya ngombwa kiza no gufasha ibindi mu kazi.
The third door
Alex Bayan wanditse iki gitabo, yakurikiranye bamwe mu bantu bakomeye ku isi nka Bill Gates, ashakisha icyatumye bagera aho bageze.
Mri iki gitabo yandika uburyo umuntu ashobora kugira intsinzi nk’iyabo akagera kure. Cyasohotse muri 2018.
How to stop worrying and start living
Ni igitabo cyanditswe na Dale Carnegie gisohoka mu 1948. Ni igitabo gishishikariza abagisoma gushaka amahoro mu mutima bakabaho badahangayikishijwe n’ejo hazaza.
Man’s search for meaning
Ni igitabo cyangitswe na Viktor Frankl gisohoka muri 1946. Muri iki gitabo Viktor Frankl avuga ibyamubayeho nk’imfungwa mu nkambi zakusanyirizwagamo Abayahudi ‘concentration camps’ byakorwaga n’Abanazi mu gihe cy’intambara ya Kabiri y’Isi Yose.
Umwanditsi asobanura uburyo yakoresheje kugira ngo agumane ubuzima bwo mu mutwe bwiza, harimo kwiha intego yakwiha mu buzima imushimishije ndetse akanatekereza uburyo yayigeraho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!