00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku gitabo ‘Lead Your Way Up’ cya Iris Irumva (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 October 2023 saa 05:01
Yasuwe :

Iris Irumva uri mu bagore batinyutse bakumva ko bashobora kuyobora ndetse akiyemeza gutanga ubujyanama ku bijyanye nabyo yashyize hanze igitabo kigaruka ku gutanga umusanzu mu guhugura abashaka gukabya inzozi zo kugera mu myanya y’ubuyobozi mu nzego zitandukanye.

Ni igitabo yise “Lead Your Way Up: How To Be A Leader At Any Level’’ kigamije kwereka inzira abashaka kuba abayobozi b’ejo hazaza, banyuramo ikabafasha gukabya inzozi zabo mu buryo bufatika.

Cyamuritswe ku wa Gatanu tariki 20 Ukwakira muri Kigali Convention Centre mu Mujyi wa Kigali. Kiri mu rurimi rw’Icyongereza.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Iris Irumva yavuze ko kwandika iki gitabo byaturutse ku kuba yaragiye aba umuyobozi abantu bagashaka ko abasangiza ibanga yagiye akoresha.

Ati “Kwandika iki gitabo byaturutse ku kuntu abantu bambazaga uko nageze ku nshingano z’ubuyobozi mfite. Kuko nasanze byari kuba ingirakamaro mu gutanga inama, kubera ko benshi baba badafite ibyo bareberaho. Nanjye mfite abo ndeberaho. Niyumvisemo kuba natanga uwo musanzu ku bayobozi bato b’ahazaza.’’

Igice cya mbere cy’iki gitabo ni icyo gukangura imitekerereze y’umusomyi, icya kabiri gufasha umusomyi kumenya ibijyanye no kwiyobora we ubwe ndetse icya gatatu kikaba ugufasha umusomyi kumenya ko ubuyobozi bushobora kumutangiriraho ariko akamenya ko burangirira ku wundi muntu.

Iki gitabo Irumva yacyanditse mu mwaka umwe ariko atinda kugishyira hanze kubera imbogamizi zitandukanye.

Ati “Ni bya bindi umuntu atangira akagira ibindi bimugora, ariko byamfashe umwaka kucyandika. Ikindi nagiye mpura n’izindi mbogimizi zo kutiyizera neza ubwo nacyandikaga ntekereza ku bantu bazasoma ibyo nanditse. Ubu ngiye kugishyira hanze hashize imyaka ibiri.”

“Kubera ko uba uzi inkuru yawe ukumva ntabwo yanditse neza. Nk’Abanyafurika ntabwo biri muri twebwe kwandika cyane. Uba wandika ariko muri wowe ufite kwinegura, kuko njye nta bantu banditse ibitabo navugaga ko nabaza uko babigenje. Iyo uzi ko uri uwa mbere utangiye gukora ikintu uba uzi ko uzanengwa mu buryo butandukanye. Bishobora gukundwa cyangwa ntibikundwe, byose ubitekerezaho.’’

Yakomeje avuga ko inkuru itagaruka ku buzima bwe gusa ahubwo ijya mu ngeri zitandukanye z’ubuzima, cyane ko asanzwe afasha abantu bashaka kugera ku rundi rwego kugira ngo bamenye uko bashobora kugera kure.

Mu kwandika igitabo cye, Irumva yagaragaje ko muri iki gitabo yagiye yifashisha ingero z’ibyo avuga kugira ngo byorohere abantu kubyumva.

Ati “Izo ngero zirimo nk’uko njye natangiye numva ntashobora kuba umuyobozi kuko muri Afurika dutekereza ko kuba umuyobozi ugomba kuba uri umuntu ukaze, ukumva ko ari umuntu munini ushobora kwinjira mu cyumba runaka abantu bakaba bamwubaha ariko njyewe rero nk’abagore, abantu bato bato urinjira mu bintu abantu bagatangira kugaragaza ko udashoboye n’ibyo nashakaga kwerekana ko ubuyobozi ari imitekerereze.”

Ashishikariza Abanyafurika kwandika inkuru nyinshi ndetse akizeza ko nyuma y’iki gitabo hazasohoka ikindi kivuga ku buyobozi bw’abagore.

Iris Irumva ni umugore umaze gukorera mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania n’ibindi. Yakoranye n’amasosiyete atandukanye muri Afurika y’Uburasirazuba ndetse muri ayo yagiye anyuramo ari umuyobozi w’abantu barenga 1000.

Ubu ni umuyobozi wa sosiyete ya Lead Acces ifasha abashaka kuba abayobozi kugera ku nzozi zabo. Ushaka kugura iki gitabo kuri internet wanyura aha https://a.co/d/g08I4Ql

Ubwo Iris Irumva yamurikaga igitabo cye
Iris Irumva amaze igihe yandika iki gitabo cye yamuritse mu mpera z'iki cyumweru
Nyuma yo kumurika igitabo cye yise 'Lead You Way Up', Irumva Iris yagize umwanya wo kuganira n’abitabiriye uyu muhango
Abari ahamurikiwe iki gitabo babonye umwanya wo kubaza
Igitabo ‘Lead Your Way Up’ cya Iris Irumva cyitezweho gufasha abashaka kugera mu myanya y’ubuyobozi no kumenya uko bakwitwara
Igitabo cya Iris Irumva cyishimiwe na benshi ndetse bamusaba ko yandika no ku zindi ngingo

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages