00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

’Become your best self’; Igitabo Umugiraneza yakubiyemo amahame 11 yakwifashishwa mu iterambere

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 October 2024 saa 01:14
Yasuwe :

Umugiraneza Betty yashyize hanze igitabo yise “Become Your Best Self: A Guide to Daily Self-Improvement”; gikangurira abantu kwigira, kwicira inzira, gukorana neza n’abandi, n’akamaro ko guhora utyaza ubwenge kuko aribyo byabafasha mu iterambere ry’ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Umugiraneza yabwiye IGIHE ko iki gitabo cyashibutse mu buzima yagiye anyuramo akiri umwana, adafite umuntu umuyobora mu nzira y’iterambere, ngo anamufashe kwiyungura ubumenyi.

Ati “Ni igitabo nanditse biturutse ku buzima nagiye nyuramo nkiri umwana, mu gihe nari ndi gukura, nagiye mpura n’imbogamizi yo kutagira abanyereka inzira nziza y’iterambere, gukuza impano zanjye no guhitamo umwuga nshoboye kandi wanteza imbere.”

Akomeza avuga ko nk’umunyarwandakazi ushaka kugira umusanzu atanga ku gihugu cye, yifuza kubera urugero rwiza abo mu gisekuru kiri kuza ubu, bityo u Rwanda rw’ejo rukazashingira kuri byinshi byiza igihugu kimaze kugeraho harimo n’amahame y’iterambere ry’umuntu ari mu gitabo cye.

Ati “Nk’umuntu ushaka kugira akamaro ku bari kubyiruka ubu, ntabwo nshaka ko bahura n’imbogamizi zo kubura abababera urugero rwiza, ababigisha amahame meza y’iterambere ryabo, bakabashishikariza kwigira no kugirira abandi akamaro bakiri bato.”

Agaragaza ko iki gitabo ya cyanditse asubiza inyuma ibihe yagiye anyuramo akiri muto.

Umugiraneza agaragaza ko "Become Your Best Self" bisobanuye ‘Kuba umuntu uhambaye waguka buri munsi mu buzima bwe bwite, ubw’akazi akora, mu mibanire ye n’abandi kandi byose bigashingira ku cyizere, ubwenge, n’amahitamo yo kubaho ubuzima bufitiye umumaro Isi’.

Iki gitabo Umugiraneza yasohoye kirimo amahame 11 yafasha umuntu kwaguka no gukura mu buzima bwe busanzwe n’ubw’akazi akora umunsi ku wundi.

Mu gitabo cye agaragazamo uko umuntu yashyira imbere ibimufitiye inyungu, akemera gukorana n’abandi, akiyungura ubumenyi bushya, agatiza abandi amaboko mu iterambere ryabo nta nyungu ategereje, agasabana n’inshuti n’umuryango, akizigama ndetse akanashora imari, akamenya kwihangana, akumvira umutimanama we, akisanisha n’impinduka uko ziza ndetse akanishakamo imbaraga n’ibisubizo.

Umugiraneza avuga ko n’ubwo abantu ashaka ko basoma iki gitabo ari abakiri bato (Young people) kireba na buri wese ufite inyota y’iterambere no kuba umuntu uhambaye.

Iki gitabo cyagiye hanze ku wa 22 Nzeri 2024, icya ‘Soft Copy’ kiri kugura 8$ naho icya ‘Hard Copy’ kikagura 25$.

Niba ushaka kukigura kanda hano.

Umugiraneza aherutse kumurika igitabo yakubiyemo amahame 11 yakifashishwa mu iterambere
’Become Your Best Self’; igitabo Umugiraneza yakubiyemo amahame 11 yakifashishwa mu iterambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages