Impande zikunze kudahuza n’iz’abemera irema nk’uko rivugwa muri Bibiliya mu Intangiriro n’ibindi bitabo nyobokamana, zivuga ko Imana ari yo nkomoko y’ibyo tubona mu Isi n’abayituye.
Urundi rukora ubutaruhuka rushaka inkomoko ya nyayo y’umuntu ni urw’abahanga mu bya siyansi, bashimangira ko ibyo Bibiliya ivuga bitashingiye ku bumenyi bufatika.
Abahanga mu bya Siyansi bagaragaza ko umuntu yakomotse muri Afurika, cyane ko ari ho ibisigaratongo by’ibiremwa byo mu bwoko bwa Sahelanthropus tchadensis byasaga nk’inguge cyangwa ingagi, byabayeho mu myaka miliyoni zirindwi ishize.
Batangaza ko uko imyaka ishira abantu bateye imbere, ni ukuvuga bihinduranya kwa gusa n’inyamaswa bikagenda bivaho ubwonko n’umubiri bikagenda bikura, bigera mu myaka irenga miliyoni ebyiri ishize ari na ho havutse ibindi biremwa bya Homo habilis.
Ibi byasaga na bya bindi bya mbere ariko bisa n’ibivuguruye, niba ari uko twavuga, aho wabonaga ari umuntu ariko ufite ibyoya byinshi ubona ko isura y’umuntu w’uyu munsi tubona itaraza neza, nyuma mu myaka 300 haza abo mu bwoko bwa Homo sapiens.
Aba bari abantu bateye imbere mu buryo bwuzuye, bwa bwoya bw’inyamaswa bwaravuyeho bafite imisatsi isanzwe, isura nk’iy’abantu ndetse bafite n’ubwenge butangaje, bikavugwa ko ari na bo abantu b’ubu bakomokaho by’ako kanya.
Uku ni na ko bimeze ku kubaho kw’Isi n’isanzure, aho abahanga bavuga ko iyo miterere y’isanzure tubona ubu yaturutse kuri Bing Bang.
Iyo basobanura Bing Bang abahanga bavuga ko kari akantu gato kasandaye kagakura mbese kakabyara ibigaragara mu isanzure inyenyeri, imuri n’ibindi, bakavuga ko byabayeho mu myaka miliyari 13 ishize, ariko na n’ubu haracyari ibibazo uruhuri.
Igitabo ‘Believe It’ cyabishyizeho umucyo
Bifashishe ibyo siyansi ivuga cyane ko na bo bayiminujemo, Dr Ngarambe Donat ufite Impamyabushobozi y’Ikirenga mu bya Mudasobwa, PhD na mugenzi we Prof Biryabarema Michael na we ufite PhD mu by’Iyobokamana banditse igitabo gishyira umucyo ku iremwa ry’ikiremwamuntu.
Muri iki gitabo cyiswe ‘Believe It’ cyangwa ‘Byizere’ umuntu agenekereje mu Kinyarwanda, bagaragaza ko siyansi itigeze itanga ibihamya neza by’inkomoko y’umuntu n’isanzure.
Bavuga ko kugeza uyu munsi abo bahanga batagakwiriye guhamya ko nta remwa ryabayeho mu gihe na bo bataragaragaza inkomoko ry’ibyo bashingiraho bavuga aho umuntu cyangwa isanzure byaturutse.
Aba bahanga basengera mu Itorero rya Christian Life Assembly bavuga ko bashingiye ku bivugwa muri siyansi nta kintu na kimwe kinyomoza Imana, bakagaragaza ko siyansi ari uburyo bw’ako kanya yatanze ngo basobanukirwe ibintu ariko itaje kuyisimbura.
Dr Ngarambe yavuze ko barebye ku bitekerezo by’abahanga bagaragaje nk’inkomoko y’umuntu n’isanzure ariko mbere y’uko ibaho bikagorana ko berekana ibyayibanjirije.
Ati ‘‘Nka Bing Bang bagaragaza igihe yatangiriye, bivuze ko hari ibindi bihe byabayeho mbere yayo, siyansi ntivuga igishobora kuba cyarayizanye. Bumva ko ibintu byishyizeho nk’uko wabyuka ugasanga umujyi uhari harimo abantu, inzu, imihanda n’ibindi. Mu by’ukuri ibyo ntibishoboka hari ababanza kubyubaka.’’
Agaragaza ko iyo nguge bivugwa ko umuntu ari yo yakomotseho na yo ivuye ku ihindagurika ry’akanyangingo kamwe, siyansi itagaragaza neza aho katurutse, ibituma yerekana ko irema ryabayeho.
Dr Ngarambe avuga ko kugira akanyangingo kabeho hari ibindi bisabwa, nk’urumuri, ubushyuhe n’ibindi bipimo bikwiriye bigafasha kubaho, akagaragaza ko byerekana ko mbere y’ako hari ibindi byakabanjirije umuntu atabasha kwerekana.
Ati ‘‘Kuvuga ngo umuntu yakomotse ku nguge ni ibintu bitagaragaza ukuri kuzuye. Ibigaragara inguge zirahari n’abantu barahari ndetse biratandukanye, nta nguge igaragaza ko izahinduka umuntu. Ibyo ntaho bihuriye na busa.’’
Aba banditsi batewe imbaraga zo kwandika igitabo bamaze kubona ko bijyanye n’uko Isi iri gutera imbere mu bumenyi n’ikoranabuhanga, abiganjemo urubyiruko bakomeje gutwarwa n’izo ntekerezo bagatera Imana umugongo.
Dr Ngarambe ati ‘‘Byari byiza ko abantu bazi Imana ariko banaminuje muri siyansi bagaragaza ukuri bakerekana ko bidashoboka bakabasha kwigarura, bakareka kumva ko ibintu by’Imana ari iby’abaswa.’’
Ahamya ko siyansi ari igihamya cy’imbaraga zikomeye z’Imana avuga ko atari abo bahanga bayizanye ahubwo ari uko bagenda bavumbura ibyo Imana yaremye kugira ngo bibafashe mu buzima bwa buri munsi.
Asaba abantu kubaho mu bihe by’ubu, bagatera imbere mu buvumbuzi bwabo ariko bakanakomeza mu by’umwuka, bakareka guhakana ko iremwa ryabayeho mu gihe na bo bataremeza inkomoko ya nyayo y’aho umuntu yavuye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!