“Poor Sucker Syndrome” ni igitabo cyashyizwe ahagaragara gisobanura byinshi ku gukura ibyinyo (kurya imitungo y’abagabo), aho gikubiyemo uburyo abakobwa bakwiriye gukura ibyinyo mu bwenge ariko kandi n’abagabo kikabereka uko bakwiriye kwitwara.
Iki gitabo kivuga byinshi ku ndwara “poor sucker syndrome”, ifata umugabo, akumva agomba gusesagura imari ye ku nkumi runaka.
Iki gitabo cyanditswe n’ umwanditsi Mitch Vandell, afashijwe n’inzu isohora ibitabo ya Bloo Books.
Nk’uko Vandell abisobanura “Poor-Sucker Syndrome” ni indwara itera abagabo kumva ko bafite inshingano zo gusesa amafaranga imbere y’igitsinagore. Avuga ko iyo urebye, iyo ndwara irwawe n’abagabo batari bake kandi ugasanga batabizi.
Bimwe mu bimenyetso by’iyo ndwara ni ukumva ko umukobwa azakubaha cyangwa akagukunda ari uko umuha amafaranga.
Umwanditsi w’iki gitabo akomeza avuga ko uwiyishe ataririrwa, akereka abakobwa zimwe mu nzira bashobora gukoresha mu gucucura umutungo w’abagabo hatagize urabukwa.
Ku rundi ruhande agira abagabo inama yo kumenya isi ndetse n’ikinyejana bagezemo. Mitch agaragaza ko isi y’ubu igengwa n’ibitekerezo byamamazwa muri sinema ndetse n’ibitangazamakuru. Urugero atanga ni filimi “Pretty woman” yakinwe na Julia Roberts. Iyo filimi yarakunzwe cyane, bitari ibindi kuko yahinduye icyerekezo cy’inzozi z’abakobwa benshi ku bijyanye n’umugabo nyawe. Muri iyo filimi, Julia Roberts akina ari indaya, akaza guhura n’umugabo w’umukire waje kumukura ku muhanda.
Iyo ngengabitekerezo usanga ikigaragara no muri filimi nyinshi z’iki gihe, ugasanga rero n’abakobwa bazireba bumva ko umusore cyangwa umugabo bifuza gukundana nawe ari wa mukire uzaza akamukura mu bukene cyangwa se mu buzima bubi runaka aba arimo. Abakobwa batekereza gutyo we abita “Leeches” muri iki gitabo.
Umwanditsi arangiza agira inama abagabo ko umuti wa mbere w’iyo ndwara yise “Poor-Sucker Syndrome” ari ukwemera ko bayirwaye; agaragaza ko iyo umaze kwemera ko uyirwaye uba ufite amahirwe menshi yo gukira.
Iki gitabo kirimo izindi nama nyinshi yaba ku bakobwa ndetse n’abagabo kiboneka muri Librairie Ikirezi na Caritas mu Mujyi wa Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO