Ni igitabo yamuritse ku wa 19 Gicurasi 2024, aho yari amaze imyaka itatu acyandika, imirimo itari yoroshye na busa, ha handi yagombaga kubivamo, ariko kuko icyo yari agambiriye cyarutaga ibimuca intege agakomeza gusunika kugeza ageze ku nsinzi.
Ni igitabo kigaruka ku mateka y’abari n’abategarugori kuva ku bwa Gihanga bivugwa wahanze u Rwanda kugeza uyu munsi.
Yibanze ku bushobozi n’amahirwe bafite batagomba gupfusha ubusa cyane ko muri ibi bihe imbaraga zabo zikenewe kurusha ibindi bihe byose.
Kiri mu bice bitandukanye birimo mbere y’ubukoloni, aho yagaragaje abari n’abategarugori babaye intwari cyane, agatanga urugero kuri Ndabaga wagiye gukura se ku rugerero n’abandi.
Muri ‘Umwari Ubereye u Rwanda’ kandi, Uwase yibanze no ku butegetsi bwa Habyarimana na Kayibanda aho bwakomeje gutesha agaciro umugore mu myumvire y’uko nta mugore wurira igikwa, utwara indege n’indi mirimo yitirirwaga iy’abagabo ubu basigaye bakora ahubwo no kubarusha.
Uwase kandi yagarutse ku bihe bya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho umugore yasubijwe agaciro, na cyane ko imbaraga ze zari zikenewe mu kuzura u Rwanda rwari rwabaye umuyonga.
Nubwo mu myaka itatu yesheje uyu muhigo w’igitabo cy’amapaji 80, agaragaza ko atari ibintu byoroshye icyakora akavuga ko ari ko Isi imeze “kuko bigoye ko ikintu kitakuvunye wagiha agaciro.”
Ati “Bwa mbere nanditse paji 35 njyanye ku muntu unkosora ansubiza paji umunani, nsubiyeyo njyana paji 50 nasomye, nakoze ubushakashatsi, bansubiza paji 20. Na we umva urugendo nakoze ngo ngere kuri paji 80 ziri muri iki gitabo.”
Ni imbogamizi ziyongera ku zindi ubwanditsi bufite muri rusange, aho abantu batarasobanukirwa neza ibijyanye no gusoma, bikajyana n’uko kugira ngo igitabo cyemerwe bisaba ubushobozi bwisumbuye.
Uwase yagaragaje ko “kugira ngo ubone nimero mpuzamahanga izwi nka ISBN bisaba amafaranga, ukora uko igitabo kizaba kimeze, ukamuha andi, ugukosora bikaba uko, inzu izagisohora na yo bikaba uko, mbese iyi mirimo ni umuhamagaro aho kubikora ushaka inyungu.”
Icyakora ka gaciro basubijwe nk’abari n’abategarugoro, Uwase abigaragaza nk’imbaraga zamufashije muri ibyo bihe byose kugiera ngo uyu munsi abe afite ikintu gifatika.
Yerekana ko ishyaka, kwiyemeza, kwigomwa, kwima amatwi abacantege, no kumvira abamutera imberaga, ari byo byamufashije kwesa umuhigo, kuri ubu afata nk’intangiriro ifatika y’ubwanditsi bwe bweruye.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard yagaragaje ko ubu agaciro abagore basubijwe bakamenye, ibigaragazwa n’uko bakomeje kuba amashyiga y’inyuma mu nzego nk’ubuyobozi, ubukungu, ubuzima n’izindi.
Ati “Kuba no mu bwanditsi batangiye gufata umwanya w’imbere, ni ibintu twishimira cyane, kandi twiteguye kubashyigikira uko dushoboye. Si uko batabishoboye ahubwo ni uko baba bitinya. Kuba ari umugore wanditse ku bijyanye n’abagore biranejeje. Ni intangiriro nziza tubona ko azafasha n’abandi kwinjira mu mwuga.”
Ku bijyanye n’uko abari n’abategarugori bandika bakiri bake mu mwuga, Hategekimana yavuze ko bafite imishinga myinshi, irimo gutangiza amarushanwa uhereye mu mashuri, inzego z’ibanze, abikorera, amadini n’izindi bose bagakangukira gusoma, kwandika ariko no kugura ibitabo kugira ngo umwuga utunge n’uwukora.
Kuri iyi nshuro Uwase yerekana ko agiye gukurikizaho ibyo guhindura iki gitabo mu ndimi zirimo Icyongereza, Igifaransa n’izindi kugira ngo n’abandi batumva Ikinyarwanda “bamenye Umwari Ubereye u Rwanda uwo ari we.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!