00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka ikabakaba 30 y’abanditse amateka y’u Rwanda rushya: Ikaramu yarurinze kuzima!

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 21 October 2023 saa 05:36
Yasuwe :

Amateka aremereye u Rwanda rwaciyemo akarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ntiyibagiranye kuko nyuma y’imyaka igera 30 imaze ikozwe, bamwe mu banditsi b’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda barahagurutse bandika kuri aya mateka ndetse n’andi areba gihugu muri rusange.

Mu rwego rwo kumenyekanisha inyandiko zikubiye mu bitabo byanditswe, reka tugerageze tuvuge bamwe muri bo kuko ugiye kwemeza ko ubavuze bose waba ubeshye, cyakora muri iyi nkuru reka duhere hafi aha muri 2017 kugeza 2023, twibukiranye benshi mu bo twakiriye ibitabo byabo, tukaganira mu mateka akubiyemo mu byo banditse ku Rwanda.

Aba banditsi bavuga ko icyatumye bandika, ari ukugira ngo abato bazamenye amateka y’igihugu cyabo amabi bazayirinde, ameza bayagendereho mu kwiyubaka.

Ikindi bahurizaho ni ukumenyekanisha ukuri kw’ayo mateka ku bantu batayazi yaba Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Bamwe mu banditsi n’ibitabo banditse

Senateri Mugesera Antoine yanditse igitabo yise " Les conditions de vie des Tutsis au Rwanda de 1959 à 1990 - Persécution et massacres antérieurs au génocide de 1990 à 1994".

Iki gitabo kigaragaza ubuzima Abatutsi babayemo n’uburyo batotejwe kuva mu 1959 kugeza mu 1994.

Mugesera Antoine kandi wahoze ari Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yanditse igitabo yise "Rwanda 1896 - 1959, la Désintégration d’une Nation“.

Iki gitabo kigaruka ku buryo bwakoreshejwe mu gihe cy’ubukoloni kugira ngo u Rwanda rusenyuke bitandukanye n’ibihugu byinshi bya Afurika byavutse mu gice cy’abakoloni muri Afurika.

César Murangira utuye mu Busuwisi yanditse igitabo yise "Un Sachet d’Hosties pour Cinq" (Isashi ya Ukarisitiya ku bantu batanu) yanditse avuga ku mateka ye yabayemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Murangira ukomoka mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali yarokokeye mu iseminari nto ya Ndera, aho yari kumwe n’abandi batanu baza kwicwa n’inzara, babonye ishashi yarimo Ukarisitiya barazirya ngo zibicire isari ari nayo nkomoko y’izina ry’igitabo, iki gitabo iyo ugisoma wumva akamaro ko kwandika aya mateka nk’uko umwanditsi yavuze ko yifuza ko kwandika byajya mu muco wacu nk’Abanyarwanda mu gasangira ubumenyi n’amateka yaturanze cyangwa ari imbere.

Umubyeyi Béata Mairesse wavutse ku mubyeyi w’Umunyarwanda n’Umunya-Burayi, Ubu atuye mu Bufaransa, yanditse Igitabo yise "Consolée" kigaruka ku buzima bw’abana babyawe n’abazungu ku bagore b’abirabura.

Ni igitabo gikubiyemo amateka y’ubuzima bw’abo bana cyane mu gihe cya gikoloni, aho babagaho mu buryo bwa gipfubyi kandi bafite ababyeyi bombi.

Mu kwandika iki gitabo, Umubyeyi yibanze ku bana bavutse kuri ubu buryo bakomokaga mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari bacumbikiwe mu kigo cy’Ababikira b’abazungu bera cyabaga i Butare.

Beata Umubyeyi Mairesse kandi yanditse igitabo mu buryo bw’inkuru ndende yise “Tous tes enfants dispersés” kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gitabo cyahawe igihembo cyitwa "Lauréate du prix des Cinq continents de la francophonie 2020."

Gaël Faye yanditse igitabo yise “Petit Pays” (Agahugu gato) kigaruka ku buzima bw’umwana uri hagati y’imyaka 10 na 15 wavukiye i Burundi akabyarwa n’Umunyarwandakazi w’impunzi n’umuzungu w’Umufaransa wakoreraga i Burundi. Uwo mwana agaruka ku buto bwe bwangijwe n’ibibazo bya politike.

Anavuga ku kibazo cy’ivangura yakorewe i Burayi aho yari yari yarahungishirijwe agasanga naho bamufataga nk’umunyamahanga. Amaze gukura yiyemeje kugaruka muri Afurika yumvaga ko ari iwabo. Mu byatumye yumva yigaruriye icyizere ni ugukunda gusoma no kwandika.

Mukasonga Scholastique na we yanditse ibitabo bitandukanye harimo icyo yise “Notre Dame Du Nil” cyanakozwemo filime bihuje izina cyamuhesheje ibihembo mpuzamahanga bibiri ari byo Prix Renaudot na Prix Ahmadou Kourouma.

Iki gitabo kigaruka ku itotezwa ryakorerwaga abakobwa b’abanyeshuri bakomokaga mu bwoko bw’Abatutsi bize mu kigo cy’abakobwa cyitwaga Notre Dame Du Nil mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bahizi Olivier Uwineza ubu utuye muri Amerika, wamenyekanye cyane muri “Mapengu” y’Imvaho Nshya, yanditse igitabo yise “Humura”.

Iki gitabo gikubiyemo inkuru y’amateka y’umwana warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi afite imyaka 16 n’uko yarokowe n’abasirikare b’Inkotanyi.

Dr Jean Paul Kimonyo yanditse igitabo yise "Rwanda demain! Une longue marche vers la transformation." cyashyizwe mu Cyongereza kikitwa ‘Transforming Rwanda, Challenges on the Road to Reconstruction’ .

Iki gitabo kivuga ku mbogamizi n’ibitekerezo byaranze inzira yo kongera kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muramutsa Felix igitabo cye yacyise “Dusigasire umuco nyarwanda ukubiye mu bukwe.”

Iki gitabo kigaragaza uko ubukwe bwo hambere bwakorwaga n’uko ubw’iki gihe bugenda butandukira umuco nyarwanda. Ni igitabo cyerekana ubundi umuco mwiza wo kubana nk’Abanyarwanda, gushyingirana, kwagura umuryango n’uko bigenda, bitavangiwe n’inzaduka. Ni igitabo usesenguye cyerekana ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubuzima bukomeza mu miryango y’Abanyarwanda.

Ndizeye Omar utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aherutse kwandika igitabo ‘‘Life and Death in Nyamata’ kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyamata mu Bugesera n’uburyo yatangiye gutegurwa kera mbere ya 1994.

Iki gitabo ugenekereje mu Kinyarwanda cyitwa “Ubuzima n’urupfu i Nyamata.”

Rurangwa Jean Marie Vianney, ni Umunyarwanda utuye Canada kandi agakorera mu Rwanda no mu Burayi ibijyanye no kwandika yagize umwuga, yavukiye ahitwa muri Runyinya mu 1959 mbere y’uko ababyeyi be bafata inzira y’ubuhunzi bagana i Burundi mu Nkambi ya Muyinga.

Uyu mugabo yanditse igitabo yise “Le génocide perpétré contre les Tutsi du Rwanda expliqué à ses enfants”, kigaragaza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye, uruhare rw’abakoloni mu itegurwa ryayo n’ibindi biri mu nyandiko iboneye yoroheye umwana cyangwa undi ushaka kumenya amateka y’u Rwanda mu buryo bworoshye.

Ikindi gitabo Rurangwa aherutse gushyira hanze yakise "Au dela de l’imaginable" kivuga ku rugamba rwo kubohora igihugu n’uko byagenze kuri benshi mu bari impunzi bamaze gutaha mu gihugu nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi.

Mukanyiligira Dimitri Sissi uherutse kumurika igitabo cyahinduwe mu rurimi rw’Igifaransa “N’accepte pas de Mourir!.”

Muri iki gitabo mbarankuru asobanura urugendo rwe rwo kurokoka Jenoside n’uko yongeye kwiyubaka nyuma yayo, ubuhamya ahuje na benshi mu barokotse. Ariko noneho ugasangamo ni akarusho ko kugikorera ubuvugizi nk’uko abigarukaho mu kiganiro na IGIHE ati: byaba bibabaje wanditse ntusomwe.

Jean Paul Habimana utuye mu mujyi wa Milano mu Butaliyani yanditse igitabo yise “Nonostante la paura Genocidio dei tutsi e riconciliazione in Ruanda” kigaruka ku itegurwa rya jenoside, uko yarokotse no kongera kwiyubaka k’u Rwanda.

Habimana uvuka mu Karere ka Nyamasheke, yarokokeye muri Paruwasi ya Shangi afite imyaka hafi 10.

Uyu mwanditsi mu gitabo cye, yagarutse ku buhamya bw’ibyo yabayemo mbere ya Jenoside, muri icyo gihe na nyuma yayo.

Espérance Mutuyisa Brossard uba mu Bufaransa na we yashyize hanze igitabo yise “Mon histoire rwandaise, Ibuka (souviens-toi): ma vie et mes combats” (Amateka yanjye nk’Umunyarwanda, amateka ya Ibuka n’intambara narwanye).

Uyu mwanditsi muri iki gitabo, agaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo umuryango we wishwe n’abari inshuti zawo.

Dr. Bideri Diogène yanditse igitabo "La Couleur d’un Génocide" ( "Ibara rya Jenoside") .

Iki gitabo ndetse Espérance Mutuyisa Brossard umwihariko w’aba banditsi ni uko berekanye ko kwandika kuri jenoside yakorewe Abatutsi bitareba gusa abayibayemo bakaza kuyirokoka.

Ni igitabo gikubiyemo ubuhamya ku iyicwa ry’Abatutsi kuva mbere kugeza mu 1994.

Mukarubayiza Joséphine utuye mu Karere ka Friesland gaherereye mu Majyaruguru y’u Buholandi, igitabo yanditse mu Giholandi yacyise "Waar ga je heen, Bayiza?" (Urajya he Bayiza?) kivuga ku kurokoka kwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’amateka akomeye yibuka yaciyemo.

Yolande Ujeneza uzwi ku izina rya Zaha Boo ni undi mwanditsi uri mu bagaragaza ishyaka ryo guharanira ko umurage w’u Rwanda utazima abicishije mu nyandiko.

Yanditse igitabo yise "Waramutse mwiza?" gikubiyemo amagambo afasha kwiyubaka. Ni na cyo cya mbere yanditse mu Kinyarwanda. Ikindi yanditse mu rurimi rw’igifaransa yakise " De l’autre côte de l’Ecran, SIMBI"

Iki gitabo kirimwo amateka y’umugore ukiri muto witwa Aude, mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi akaba yari mu Bubiligi, aho yakiriye telefone imubwira amarorerwa y’ubwicanyi bwarimo buba mu Rwanda, ari bwo yashatse gufasha umwisengeneza witwa Simbi akamufata nk’umwana we yabyaye, Simbi akigera mu Bubiligi yatangiye kugira ubuzima, nubwo yari amaze kubura benshi bo mu muryango we.

Nyatanyi Marie Pierre yanditse igitabo yise "Plurielles Femmes de la diaspora africaine" kigaruka ku buzima n’amateka y’abagore 20 baturuka muri Afurika, babaye intangarugero muri Sosiyete yo kuri uyu mugabane.

Iki gitabo cyerekana ko Abagore b’Abanyarwanda cyangwa Abanyafurika muri rusange bashoboye kandi ko ibikorwa bgeraho bigaragarira buri wese ufunguye amaso.

Dusabemungu Gervais, yanditse igitabo yise “Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo mu bategetsi n’abakozi ba Perefegitura y’Umujyi wa Kigali.” Iki gitabo kirimo amakuru menshi afatika kandi umwanditsi yahagazeho, cyandikanye ubuhanga n’ubushishozi ku bijyanye n’amateka yibyabereye muri Kigali kiriya gihe.

Lyamukuru Felicité yanditse igitabo yise "L’ouragan a Frappé Nyundo" gikubiyemo ubuhamya bw’amateka y’ibyo yiboneye muri Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko ku Nyundo mu karere ka Rubavu.

Alice Durand Gahunga utuye mu Bufaransa yanditse igitabo yise “Demandez à Jésus”. Muri iki gitabo agaruka ku buhamya bw’ubuzima bwamugoye nk’umukobwa cyangwa umugore, mu myaka ya 1990.

Ni igitabo gitanga imbaraga zo kudaheranwa n’ubuzima bugoye cyangwa ibindi Umunyarwandakazi acamo.

Umwanditsi Alice Durand Gahunga utuye mu Bufaransa yanditse igitabo yise “Demandez à Jésus”
Agaruka ku buhamya bw’ubuzima bwamugoye nk’umukobwa cyangwa umugore mu myaka ya 1990

Dr Marie Josée Gicali utuye muri Canada yanditse igitabo kigaruka ku mateka ye muri jenoside yakorewe Abatutsi, yise “On n’oublie jamais rien” bisobanuye mu Kinyarwanda ngo “Ntitwibagirwa”.

Gicari yagize ati "Iki gitabo ni amateka maranye mu by’ukuri imyaka 25, kikaba gikubiyemwo ibice navuga ko ari bitatu."

Ubuto bwanjye aho nkomoka i Karongi ya Mubuga (Kibuye), igice nerekana uko twabayeho tubona jenoside itutumba tukiri bato kugeza ubwo tuyikorewe n’abo twari kumwe, hagaheruka igice cya gatatu cya nyuma ya jenoside cyo kwiyubaka, nkanongeraho ko kuvuga aya mateka ari ngombwa cyane ku bayirokotse kuko ni bo ba mbere bafite byinshi byo kuvuga ngo atazavugwa uko atari.

Kizito Kalima uba muri Amerika igitabo yise “My Forgiveness, my Justice” kigaruka ku mateka ye muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mugabo agaruka ku buryo yarokotse, ihahamuka yatewe n’ibi bihe,uko umukino wa Basket-ball wamubereye inzira nziza n’ibindi.

Munyakazi Marie Lenualda atuye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa mu gitabo yanditse yise “Rwanda 1994: Paroles de Rescapés – témoignages du génocide perpétré contre les Tutsi.” Agaruka ku buhamya bwe nk’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kwandika iki gitabo yafatanyije n’abandi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barimo Beata Uzayisenga, Anita Cyabakanga, Marie Claire Kabagwira, Hope Nyabyenda, Théodore Uwamariya, Pierre Mahano, Clotilde Mukamugema, Agnes Byukunsenge na Solange Umulisa.

Rurangwa Arthémon utuye muri Canada yanditse igitabo yise "Rwanda 1994: Les Angoisses d’Adélaide’" kivuga ku mateka y’ihohoterwa rikabije umugore yahuye naryo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kayitesi Judence yanditse igitabo kiva imuzi ubuzima bukomeye yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Aya mateka uzayasanga mu gitabo yise ’Ein zebrochenes leben’ mu Rurimi rw’Ikidage, bisobanura ’Inzira y’Inzitane’.

Kayitesi Judence yanditse Igitabo cyitwa ‘Ein zerrochenes leben’ bishatse kuvuga ‘Ubuzima bw’Inzitane’

Adélaïde Mukantabana Umunyarwandakazi utuye mu Bufaransa Bègles mu majyepfo ya Bordeaux aho yageze mu Ugushyingo 1994 we yanditse ibitabo bibiri iya mbere yakise "L’innommable Agahomamunwa" n’ikindi yakise Apaiser la mémoire-Conversation avec mon frère Jean" byombi bigaruka ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ubwo abe bari mu abarenga miliyoni bicwaga bazira uko bavutse.

Manzi Rugirangoga, utuye mu Bufaransa i Lyon yanditse igitabo yise "La légende d’Havilah, Œuvre Fantastique Afro-futuriste rwandaise", kigaruka ku mateka yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho benshi mu muryango we bishwe.

Manzi Rugirangoga utuye mu Bufaransa i Lyon yanditse Igitabo "La Légende d’Havilah, Œuvre Fantastique Afro-futuriste rwandaise"

Charles Habonimana, yanditse igitabo yise "Moi le dernier Tutsi" gikubiyemo ubuhamya bw’imibereho y’Umututsi mbere ya Jenoside, inzira ibabaje yanyuzemo mu gihe cya Jenoside n’uburyo Ingabo za FPR Inkotanyi zatumye arokoka.

Habonimana yarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Segiteri ya Mayunzwe, Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Ruhango.

Uwambaje Béatrice yanditse igitabo yise "Le Silence de Collines" kirimo inkuru igaruka ku bikomere Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasigiye abayirokotse ndetse n’ababakomokaho.

Ni igitabo kivuga ku nkuru y’umugore witwa Mutesi wabaga mu muryango we atuje mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye umugabo we na nyina.

Nsanzuwera François Xavier utuye mu Bubiligi yanditse igitabo yise "La Battante" cyubakiye ku buhamya bw’abagore biyubatse nyuma ya Jenoside yabashegeshe

Butera Charles utuye muri Canada yanditse igitabo yise "TÉMOIN Á “NU”, yagarutse ku bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abayirokotse n’abasirikare b’Inkotanyi bayihagaritse.

Charles Habonimana yanditse igitabo gikubiyemo ubuhamya bwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yise “Moi, le dernier Tutsi.”

Hari abandi bagiye bagaruka ku mateka n’ubuzima bw’u Rwanda. Nka Frida Umuhoza mu gitabo yise “In the School of Resilience". Dady de Maximo Mwicira-Mitali aherutse gushyira hanze igitabo yise "Rwanda, un deuil impossible- Effacement et traces" kivuga ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Esther Mujawayo mu gitabo yise “Survivantes na La fleur de Stéphanie", Kabarari Valens wanditse igitabo “Vivant”, "La chanson de l’Aube" cyanditswe na Venuste Kayijamahe, Géneuse de survivant" cyanditswe na Dominique Celis , "Genocide" cyanditswe na Rurangwa Révérien utuye mu Busuwisi.

Hari "Pourquoi j’ai encore peur des chiens?" cyanditswe na Marie Ange Rutayisire utuye mu Majayaruguru y’u Bufarans, "Imbibé de sang gravé de leurs noms" cyanditswe na Philibert Muzima utuye muri Canada na "Là ou il ya de l’Amour il ya de la Place" cyanditswe na Jean-François Gisimba utuye mu Budage. Ancilla Vitelli utuye mu mujyi wa Lausianne mu Busuwisi yanditse igitabo yise "Ancilla, la jeune fille qui souriait aux étoiles, la reconstruction d’une orpheline rwandaise" n’abandi.

Dady de Maximo Mwicira-Mitali aherutse gushyira hanze igitabo yise ‘Rwanda, un deuil impossible- Effacement et traces’ kivuga ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Iki gitabo cya Karege kigaruka ku mateka y’Akarere k’Amayaga, aho avuka mu gice cyiswe ‘Généalogie et histoire (Inkomoko n’Amateka). Yerekana uko u Rwanda rwatangiye ari ruto rugekanda rwiyongera. Karege kandi agaruka ku buzima bubi bw’ivangura Abatutsi babayemo, irondabwoko n’amacakubiri, guhezwa mu mashuri n’ibindi

Amwe mu mafoto y’abanditsi

Karege yanditse igitabo kigaruka ku mateka y’Akarere k’Amayaga, aho avuka
Senateri Mugesera Antoine yanditse ibitabo bitandukanye birimo " Les conditions de vie des Tutsis au Rwanda de 1959 à 1990 - Persécution et massacres antérieurs au génocide de 1990 à 1994", icyitwa "Rwanda 1896 - 1959, la Désintégration d’une Nation” n’ibindi.
César Murangira utuye mu Busuwisi yanditse igitabo yise "Un Sachet d’Hosties pour Cinq"
Maniraguha Ferdinand yanditse igitabo gikubiyemo inkuru ndende (Novel/Roman) y’urukundo rw’umukobwa witwa Naila n’umusore Gisa bakundanye bigana muri Kaminuza, bigakomeza na nyuma yo kwiga ariko umusore akaza kubura akazi
Munyakazi Marie Lenualda atuye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa mu gitabo yanditse yise “Rwanda 1994: Paroles de Rescapés – témoignages du génocide perpétré contre les Tutsi” garuka ku buhamya bwe nk’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Nyatanyi Marie Pierre yanditse igitabo yise "Plurielles Femmes de la diaspora africaine" kigaruka ku buzima n’amateka y’abagore 20 baturuka muri Afurika, babaye intangarugero muri Sosiyete yo kuri uyu mugabane
Butera Charles utuye muri Canada yanditse igitabo yise "TÉMOIN Á “NU”, yagarutse ku bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abayirokotse n’abasirikare b’Inkotanyi bayihagaritse
Ancilla Vitelli utuye mu mujyi wa Lausianne mu Busuwisi yanditse igitabo yise "Ancilla, la jeune fille qui souriait aux étoiles, la reconstruction d’une orpheline rwandaise"
Nsanzuwera François Xavier utuye mu Bubiligi yanditse igitabo yise "La Battante" cyubakiye ku buhamya bw’abagore biyubatse nyuma ya Jenoside yabashegeshe
Rurangwa Jean Marie Vianney, yanditse igitabo yise “Le génocide perpétré contre les Tutsi du Rwanda expliqué à ses enfants”, kigaragaza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye, uruhare rw’abakoloni mu itegurwa ryayo n’ibindi
Uwambaje Béatrice yanditse igitabo yise "Le Silence de Collines" kirimo inkuru igaruka ku bikomere Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasigiye abayirokotse ndetse n’ababakomokaho
Umubyeyi Béata Mairesse wavutse ku mubyeyi w’Umunyarwanda n’Umunya-Burayi, yanditse Igitabo yise "Consolée" kigaruka ku buzima bw’abana babyawe n’abazungu ku bagore b’abirabura
Charles Habonimana yanditse igitabo gikubiyemo ubuhamya bwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yise “Moi, le dernier Tutsi.”
Adélaïde Mukantabana yanditse ibitabo bibiri bigaruka ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Rurangwa Arthémon utuye muri Canada yanditse igitabo yise "Rwanda 1994: Les Angoisses d’Adélaide’" kivuga ku mateka y’ihohoterwa rikabije umugore yahuye naryo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Dusabemungu Gervais, yanditse igitabo yise “Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo mu bategetsi n’abakozi ba Perefegitura y’Umujyi wa Kigali.”
Mukarubayiza Joséphine utuye Buholandi, igitabo yanditse mu Giholandi yacyise "Waar ga je heen, Bayiza?" kivuga ku kurokoka kwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’amateka akomeye yibuka yaciyemo
Espérance Mutuyisa Brossard uba mu Bufaransa na we yashyize hanze igitabo yise “Mon histoire rwandaise, Ibuka (souviens-toi): ma vie et mes combats”
Ndizeye Omar utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aherutse kwandika igitabo ‘‘Life and Death in Nyamata’ kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyamata mu Bugesera
Jean Paul Habimana utuye mu Mujyi wa Milan mu Butaliyani yanditse igitabo yise “Nonostante la paura Genocidio dei tutsi e riconciliazione in Ruanda” kigaruka ku itegurwa rya jenoside, uko yarokotse no kongera kwiyubaka k’u Rwanda
Muramutsa Felix igitabo cye yacyise “Dusigasire umuco nyarwanda ukubiye mu bukwe.”
Dr Jean Paul Kimonyo yanditse igitabo yise "Rwanda demain! Une longue marche vers la transformation." kivuga ku mbogamizi n’ibitekerezo byaranze inzira yo kongera kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Bahizi Olivier Uwineza, wamenyekanye cyane muri “Mapengu” y’Imvaho Nshya, yanditse igitabo yise “Humura” gikubiyemo inkuru y’amateka y’umwana warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi afite imyaka 16 n’uko yarokowe n’abasirikare b’Inkotanyi
Gaël Faye yanditse igitabo yise “Petit Pays”
Frida Umuhoza yanditse igitabo yise “In the School of Resilience"
Mukasonga Scholastique yanditse ibitabo bitandukanye harimo icyo yise “Notre Dame Du Nil” cyanakozwemo filime bihuje izina
Kabarari Valens wanditse igitabo “Vivant”
Lyamukuru Felicité (iburyo) yanditse igitabo yise "L’ouragan a Frappé Nyundo" gikubiyemo ubuhamya bw’amateka y’ibyo yiboneye muri Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko ku Nyundo mu karere ka Rubavu
Esther Mujawayo yanditse igitabo yise “Survivantes na La fleur de Stéphanie"
Marie Yolande Ujeneza uzwi ku izina rya Zaha Boo, ndetse akaba ari umukobwa wa Boniface Ngulinzira, wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda kuva muri Mata 1992 kugeza muri Nyakanga 1993, ubwo hashyirwagaho Guverinoma yaguye. Ni umwanditsi w’ibitabo ndetse aherutse gushyira hanze igitabo yise ‘De l’autre côté de l’Ecran, SIMBI n’ibindi
Mukanyiligira Dimitri Sissi uherutse kumurika igitabo cyahinduwe mu rurimi rw’Igifaransa “N’accepte pas de Mourir!”
Ambasaderi Williams Nkurunziza yanditse igitabo yise ‘ Pangs of Life’ gikubiyemo imivugo itandukanye isobanura ubuzima bushaririye umwanditsi yanyuzemo mu buzima bw’ubuhunzi
Dominique Celis, yanditse igitabo yise "Gêneurs de Survivants - La question du Génocide des Tutsis"

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages