Mu gihe hari hasanzwe hamenyerewe inkoranyamagambo y’ikinyarwanda, ubu hakaba hari hamaze gushyirwa ahagaragara iy’ikinyarwanda isobanura mu cyongereza ndetse n’icyongereza gisobanura mu Kinyarwanda, ubu hatangiye umushinga wo gukora iy’ibimenyetso by’amarenga izatwara nibura miliyoni zisaga 80 z’amafaranga y’u Rwanda.
Inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD: National Council of Person with Disability) itangaza ko n’ubwo hari hasanzwe inkoranya y’ibimenyetso by’amarenga yakozwe mu 2009, uburyo ikozemo butanoze ndetse n’ibimenyetso biyirimo bidahagije akaba ariyo mpamvu hagiye gukorwa indi yo izaba ikungahaye ku bimenyetso, kandi ikozwe ku buryo bugezweho. Ikindi ni uko hifuzwa ko ibimenyetso by’amarenga byashyirwa mu ndimi zigwa mu mashuri yose kugira ngo ababikoresha bisange mu bandi.
Munyangeyo Augustin Uhagarariye ihurira ry’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, akaba umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC: Rwanda Biomedical Centre), na we akoresha ibimenyetso by’amarenga. Mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko yavutse adafite ubwo bumuga ariko ari muto yarwaye indwara yamaranye imyaka itandatu bimuviramo ubwo bumuga.
Agira ati “Kuba mbana n’ubumuga bwo kutumva no kutavuga nta kintu bitwaye; abafite ubumuga turi abantu nk’abandi. Ubu ndi umuyobozi w’ishami kandi abo nyobora bose ni bazima, dukorana neza. Ariko dufite imbogamizi kuko kwiga, kwivuza, kujya gushaka akazi hose dukenera abasemuzi b’imvugo yacu. Abafite ubu bumuga ni benshi kandi bakeneye kubaho nk’abandi, dukeneye ko bamenya ibyo tuvuga, natwe tukamenya ibyabo. Birakwiye ko n’abana bafite ubu bumuga bumvikana n’abo bigana ndetse n’abo babana.”
Icyo Munyangeyo agarukaho, ni uko hari abantu bakibita amazina abatesha agaciro, birengagije ko atari bo bashatse kubaho batyo; bikwiye rero ko bumva ko na bo ari abantu nk’abandi kandi bafite uruhare mu kubaka igihugu.
Tuyizere Oswald, Umuyobozi ushinzwe kubaka ubushobozi bw’abafite ubumuga mu nama y’Igihugu y’abafite ubumuga, mu kiganiro twagiranye yadutangarije ko Inkoranya y’amarenga izabafasha kunoza ihererekanyamakuru hagati y’abavuga ndetse bakumva, n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Agira ati “Hari inkoranya y’amarenga yakozwe mu 2009 ariko twasanze itanoze. Ubu turasaba igihugu gukora inoze ku buryo abantu bose bazayikoresha, abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bajye bisabira serivisi batagombye umusemuzi. Biragoye kuko serivisi basaba zigomba abasemuzi, ariko abantu bose nibamara kwiga amarenga ntibizongera kugorana. Hakenewe imbaraga, amarenga akemerwa nk’ururimi rw’igihugu, akigwa nk’uko biga izindi ndimi.”
Dr Vuningoma James, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco, mu kiganiro na IGIHE, yadutangarije ko iyo nyandiko yabagezeho ariko bakiyisuzuma kugira ngo bayitangeho ibitekerezo, nyuma ibizavamo bakazabishyikiriza Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga, bakarebera hamwe icyakorwa.
Biteganyijwe ko iyi nkoranya y’amarenga izaboneka itwaye akayabo ka Miliyoni zisaga 80 z’amafaranga y’u Rwanda, ikazakorwa mu gihe cy’imyaka itatu. Mu Rwanda imibare y’agateganyo yakozwe n’abajyanama b’ubuzima igaragaza ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagera ku 25,000; ariko hategerejwe imibare nyayo izatangwa n’inzobere z’akanama k’abaganga kashyizweho na Minisiteri y’ubuzima. Inkoranya y’amarenga izakorwa ku ngengo y’imari Inama y’igihugu y’abafite ubumuga igenerwa na Leta, andi atangwe n’abafanyabikorwa bayo.
Kugeza ubu abafite ubumuga bwo kutumva ko kutavuga bafite amshuri yihariye abanza mu Babikira i Nyamirambo muri Nyarugenge, i Huye, i Nyabihu no mu karere ka Nyagatare, na ho abiga mu mashuri yisumbuye ubasanga i Gatagara n’i Nyamirambo. Nta Kaminuza cyangwa se ishuri rikuru ryakira abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona usanga mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO