00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Le Petit Monstre, igitabo cya Mvuyekure ku ngorane zazanywe na Covid-19 cyasohokeye mu Bufaransa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 17 April 2023 saa 10:17
Yasuwe :

Mvuyekure Muhakwa Jean de Dieu, umwalimu wo mu karere ka Karongi, yashyize hanze igitabo yise ‘Le Petit Monstre’, kigaruka ku ngorane abantu babayemo ubwo icyorezo cya Covid-19 cyibasiraga isi ndetse n’ingaruka cyasize.

Ni igitabo cyasohokeye mu Bufaransa mu nzu ifasha abanditsi gukosora no gusohora ibita byabo, izwi nka Éditions Baudelaire iherereye i Paris.

Iki gitabo Mvuyekure yacyanditse ubwo Covid-19 yageraga mu Rwanda, ashingira ku byo yabonye n’ibyo yumvise byavugwaga kuri iki cyorezo cyayogoje Isi.

Igitabo gitangira kivuga uburyo abantu binjiye mu mwaka mushya wa 2020 banezerewe, bibwira ko ari umwaka w’impinduka ziganisha aheza, nyamara bagatungurwa nyuma y’amezi abiri gusa batangiye gusabwa kuguma mu nzu, ibintu benshi bari babonye bwa mbere kuva babaho.

Igitabo ‘Le Petit Monstre’ cyanditse mu buryo bw’ibarankuru mpimbano, ariko kikavuga ibyabayeho mu myaka ibiri yose Covid-19 imaze ihangayikishije Isi.

Mvuyekure usanzwe ari umwalimu i Karongi, yabwiye IGIHE ko yishimiye kuba igitabo cye cyarasohotse dore ko ari nacyo cya mbere kigiye hanze, gusa akavuga ko byabaye urugendo rukomeye kuko byamusabye gufata amadeni muri banki.

Ati "Nubwo nkibonye cyarasohotse, intambara ikomeye igihari n’ ukwishyura imyenda y’amabanki abiri. Bimbereye irindi hurizo, kuko uburenganzira bw’umwanditsi buzangeraho bitinze, kurindira umwaka wose uhereye igihe igitabo gisohokeye."

Mvuyekure yizeye ko iki gitabo gishya ari urwibutso ku bariho n’abazaza ku bihe bigoye isi yanyuzemo mu gihe cya Covid-19, n’ibibazo yasize bizakomeza kuzonga isi uko ibihe bizagenda bisimburana.

Kugeza ubu iki gitabo cy’amapaji 236 kiri kugurishwa mu Bufaransa ku mayero 19,50.

Inkuru bijyanye: Mvuyekure arasaba ubufasha nyuma y’uko igitabo cye gishimwe n’inzu isohora ibitabo mu Bufaransa

Iki gitabo kigaruka ku bihe bigoye abatuye isi banyuzemo mu gihe cya Covid-19
Mvuyekure avuga ko nubwo byamugoye, yishimiye ko igitabo cye cyagiye hanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages