Igitabo cy’amapaji 194 cyanditswe imyaka ibiri, cyerekanywe ku rwego rw’ibanze mu minsi ishize (Prelaunch) ku nkunga ya Ambasade ya Israel mu Rwanda.
Mfuranzima yabwiye IGIHE ko iki gitabo yacyise ‘The Broken’ (Icyamenetse) “kuko ntangira ubushakashatsi nashakaga kumenya icyangiritse kugira ngo igihugu cyacu kigere ku mateka mabi nka Jenoside yakorewe Abatutsi. Nasanze hari ibyo twari dufite byiza mu mateka byangiritse kubera impamvu zinyuranye zikubiye mu gitabo.”
Mu gitabo umwanditsi agaragaza amateka y’u Rwanda mbere y’ubukoloni, mu gihe cy’ubukoloni, kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri, itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Agaruka kandi ku nzira y’ubumwe n’ubwiyunge, hakiyongeramo n’ibitekerezo by’umwanditsi mu ishusho y’urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rushaka kwiga amateka y’igihugu cyarwo.
Mfuranzima Fred yavuze ko mbere yo kwandika iki gitabo, yahuye akanaganira n’abantu basaga 500 bazi amateka y’u Rwanda ndetse hagasurwa n’ahantu hatandukanye ndangamateka kugira ngo habikwe amakuru ahagije yifashishijwe mu kwandika igitabo.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam yashimiye Mfuranzima ku muhate we wo kwandika ku mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dr Ron yavuze ko impamvu Jenoside yakorewe Abatutsi yashobotse, ari uko abantu batakurikiranye ngo bashakishe ububi n’impamvu ya Jenoside yakorewe Abayahudi, bityo ko na Jenoside yakorewe Abatutsi ikeneye kuvugwa no kwandikwaho kenshi kugira ngo itazibagirana abantu bakirara.
Yahaye umukoro urubyiruko nk’abayobozi b’ejo hazaza, avuga ko byaba ari ikibazo kugira abayobozi badasobanukiwe amateka y’igihugu cyabo.
Ati “Ni byiza ko abakiri bato bayamenya, bakandika kugira ngo ejo bitazabagora kwisobanura kubo bazabyara babigisha amateka. Kwigira ku bacitse ku icumu, n’abakoze Jenoside, bituma abakiri bato basobanukirwa neza ikibi cyabaye n’uko cyakwirindwa ahazaza.”
Igitabo ’The Broken’ kigaragaza urubyiruko runyotewe n’uko Isi yabaho mu mahoro azira umwiryane ushingiye ku moko, kandi kigaruka ku ihungabana rihererekanwa kuva ku bakuru rijya kubato (Transmission of trauma).
Biteganyijwe ko iki gitabo kizamurikwa ku mugaragaro muri Werurwe 2022, gusa ab’inkwakuzi bashaka kugisoma bagisanga ku icapiro Imfura Heritage Rwanda.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!