00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hamuritswe igitabo kigaruka ku mateka ya Jenoside ku misozi ya Nkungu na Munyaga

Yanditswe na Rwabuneza Anastase
Kuya 1 August 2025 saa 02:25
Yasuwe :

Ku wa 31 Nyakanga 2025, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali hebereye umuhango wo kumurika igitabo cya Jean-Baptiste Ngabonziza, yise “Munyaga mu Icuraburindi: Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku misozi ya Nkungu na Munyaga”.

“Ku itariki ya 7 mata 1994, bamwe mu bari batuye mu cyahoze segiteri Kaduha, muri selire Kabare bagiye muri Nkungu gusaba inyama z’inka z’Abatutsi abicanyi b’i Nkungu bari bamaze gushimuta. Bazibahaye bababwira ko babaguriza, na bo bakazabishyura iz’Abatutsi b’i Kabare.” Ubu ni bumwe mu buhamya bwanditse muri iki gitabo.

Iki gitabo kigizwe n’ibice bitanu, ari byo imbuto y’urwango mu baturage b’i Munyaga bari basangiye akabisi n’agahiye, umunsi urupfu rwimikwa, ubuhamya ku iyicwa ry’Abatutsi, ijoro rya nyuma n’umusozo. Gisobanura neza ibihe by’ingenzi by’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ku misozi ya Nkungu, Rweru na Kaduha, ubu bigize umurenge wa Munyaga mu karere ka Rwamagana.

Kuva ku itariki ya 7 kugeza ku ya 17 Mata 1994, kwica abatutsi bo muri Munyaga byari byafashe indi ntera. Jenoside yatangiye ku itariki ya 7 Mata ku misozi ya Nkungu na Rweru, hanyuma ku ya 12 Mata ku misozi ya Kaduha, aho Abatutsi bashinyaguriwe, bakicwa, abandi bagahungira mu mu mashyamba no mu bishanga n’ahandi nko muri Segiteri ya Rutonde.

Abatutsi bahanganye n’ibitero by’Interahamwe, abajandarume n’abapolisi ba komini bari bafite intwaro gakondo n’imbunda, ariko barushwa amaboko, baricwa, inka zabo zirashimutwa, izindi ziraribwa, inzu zabo zirasahurw, izindi ziratwikwa, imitungo yabo irigabizwa.

Amatariki akomeye y’ubwicanyi muri aka gace ni ni iya 7 na 8 Mata i Nkungu na Rweru, ku ya 16 Mata i Rutonde na Rweru, hanyuma ku ya 12 na 17 Mata 1994 i Kaduha. Abatutsi bake barimo abagore bakorewe ihohoterwa ririmo no gusambanywa ku ngufu, barokowe n’ingabo za FPR-Inkotanyi ku ya 27 Mata 1994, nyuma y’uko zifashe umujyi wa Rwamagana.

Umwanditsi yakuye igitekerezi cyo kwandika iki gitabo ku munsi wo Kwibuka mu myaka itandatu ishize, aho uwatanze ubuhamya yasoje agira ati “Ntabwo amazina yabo azibagirana igihe tuzaba tukiriho”. Uwo munsi, yibajije impamvu abaturanyi babanaga neza n’imiryango yabo ari bo babishe, ni bwo yafashe icyemezo cyo gutangira kwandika, agahera ku musozi yavukiyeho.

Ngabonziza avuga ko yanditse iki gitabo kugira ngo asigasire amateka, kuko mu gihe cya Jenoside, abicanyi bavugaga ngo “Abatutsi bose bagomba kurimburwa, ku buryo abuzukuru bazajya babaza ngo ‘Umututsi yasaga ate’?”

Muri iki gitabo, harimo ubuhamya bw’abarokotse Jenoside barenga 100 baganiriye n’umwanditsi, bamwe bagifite ibikomere, abandi bashoboye kwiyubaka babikesheje ubufatanye bwabo na bagenzi babo no kwitabwaho na Leta y’u Rwanda, bakaba barongeye kugira icyizere cyo kubaho.

Umwanditsi agaragaza kandi ko mbere y’abakoloni, Abahutu n’Abatutsi bari ibyiciro by’imibereho, abantu babanaga neza, bafashanya, bagasangira byose; ariko abakoloni, binyuze mu politiki y’amacakubiri, babiba umwiryane mu Banyarwanda.

Ngabonziza agaragaza kandi amateka y’imibanire myiza hagati y’abaturanyi mbere y’uko abakokoni bagera mu Rwanda, akanashimangira ko politiki y’amacakubiri n’ivangura yashyizweho n’abakokoni b’Ababiligi, ikaza gukomereza kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri mu Rwanda, ari wo muzi washibutseho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umwanditsi asoza igitabo ashimangira ko yabonye igisubizo cy’ikibazo “Byashobotse gute ko abanyi babanaga neza n’imiryango yacu ari bo basubiye inyuma bakabica?” Cyakora ku musozo, abaza impamvu ingengabitekerezo ya jenoside ikomeje kugaragara.

I Munyaga ni hehe?

Munyaga ni umwe mu mirenge 14 igize akarere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba. Uyu murenge uhuza ibice byahoze ari imirenge ya Nkungu, Rweru, Kaduha n’akagari ka Zinga (kahoze mu murenge wa Rutonde).

Umurenge wa Munyaga wonyine ufite inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ebyiri. Bigaragaza uburyo ubwicanyi bwabereye muri aka gace bwakoranywe ubukana n’ubugome ndengakamere.

Mu mateka y’u Rwanda, Munyaga izwi cyane kuva ku ngoma y’Umwami Cyilima II Rujugira (1770–1786), kuko ni ho hari hakambitse ingabo z’Abakemba, ku mbibi z’u Rwanda mu majyepfo y’u Buganza kugeza ku gihe cy’abakoloni. Izi ngabo ni zo zari zirinze inkiko z’u Rwanda zikaba ari na zo zaje gufata no kwigarurira Ubwami bw’i Gisaka.

Umwanditsi ni muntu ki?

Jean-Baptiste Ngabonziza yavukiye i Munyaga ku itariki ya 10 Nzeri 1952. Ni ho yakuriye, ahiga amashuri abanza, nyuma ajya mu mashuri yisumbuye, ayarangije yerekeza i Kigali gushaka akazi ari na ho yatuye kugeza ubu. Ni na ho yarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ingabo za FPR Inkotanyi zabasanze, zikabajyana i Byumba, mu gace karimo umutekano wizewe.

Aha rero ni ho yaje kumvira inkuru mbi ko bamwe mu bo mu muryango we bishwe, barimo se, n’umuvandimwe wishwe n’umuryango we wose, ntihasigare n’uwo kubara inkuru. Ngabonziza ababazwa no kumva ko abo mu muryango we bishwe, cyane cyane n’abaturanyi kandi bari basanzwe babana neza.

Iki gitabo gikubiyemo ubuhamya burenga 100 bw'abarokokeye Jenoside
Cyamurikiwe ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali
Jean-Baptiste Ngabonziza (hagati) yasobanuye ko igitekerezo cyo kwandika iki gitabo cyavuye ku buhamya bw'uwarokotse Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages