00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nsanzabera yasohoye igitabo kivuga ku mateka y’Abasinga b’Abanukamishyo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 December 2023 saa 01:24
Yasuwe :

Umushakashatsi ku muco n’amateka y’u Rwanda, Nsanzabera Jean de Dieu yashyize hanze igitabo ‘Amateka y’Abasinga b’Abanukamishyo, unyuze ku muzi w’Abatiramira bo kwa Birutwa’ kigaruka ku bigwi n’ubuhangange bw’ Abasinga b’Abanukamishyo.

Abasinga b’Abanukamishyo ni bamwe mu ngeri z’inzu z’imiryango migari 17, zikomoka mu muryango mugari w’Abasinga zatuye u Rwanda mu bihe bitandukanye. Igisekuruza cyabo cyatangiye gushinga imizi mu Rwanda ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro umwami w’u Rwanda, ahasaga mu 1411.

Bakigera mu Rwanda barangajwe imbere n’umukurambere wabo Runukamishyo ya Muhiga wa Nyamurorwa, bagaragaje ubuhanga buhanitse. Runukamishyo ya Muhiga wa Nyamurorwa, ni we wari ufite ubuharirwe mu kuraguza ibisimba muri aka karere, mu gihe mu Rwanda inzobere muri uwo mwuga b’Abega b’Abakongori baraguzaga umutwe n’inzuzi.

Kuva bagera mu Rwanda, bunguye ubwenge n’ubuhanga igihugu. Abanyarwanda bamenya byinshi mu byifashishwa mu burebakure bupfumura bukarurebera hirya y’iminsi n’ibihe . Banabaye abakirigitanganzo b’ibihe byose aho bicariye intebe y’Abasizi bagacukura baca imirwi myinshi mu Busizi nyabami.

Mu kwandika iki gitabo kuri Basinga b’Abanukamishyo, Nsanzabera Jean de Dieu, yegereye abo mu muryango w’Abanukamishyo wo mu Batiramira bo kwa Birutwa, barangajwe imbere na Sindambiwe Simon, biganje mu Karere ka Kamonyi cyane cyane mu Murenge wa Gacurabwenge mu Tugari twa Kibuza, Kigembe, Kabatsi, Nyakabungo na Nkingo.

Nsanzabera avuga ko gushyira hanze aya mateka, bigamije kubera abakiri bato urugero rw’ibishoboka mu kubaka u Rwanda n’icyitegererezo cy’ubudatezuka, bashingiye ku mateka y’abanyabigwi nka Runukamishyo ya Muhiga wa Nyamurorwa.

Igitabo Amateka y’Abasinga b’Abanukamishyo kiboneka mu maguriro y’ibitabo nka Librairie Caritas na Ikirezi aherereye i Kigali.

Abasinga b'Abanukamishyo, ni bamwe mu bubatse ibigwi by'ikirenga mu mateka y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages