00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imizi y’u Rwanda kuva mwaka wa 300 kugeza mu 1900

Yanditswe na

Marie Monique Dushime

Kuya 9 May 2013 saa 04:33
Yasuwe :

Nyuma yo gusesengura amateka y’u Rwanda kuva mu mwaka wa 300 kugera mu 1900, Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu yayakusanyirije mu gitabo yise ‘Imizi y’u Rwanda’ umutumba wa mbere no mu tundi duto yagereranyije n’abana b’umwami aritwo yise ibikomangoma.
Umusizi Nsanzabera aganira na IGIHE yagize icyo atangaza kuri iki gitabo agira ati “‘Imizi y’u Rwanda’ kigaragaza amateka yaranze u Rwanda, uko rwabayeho, abami barutegetse, ibitero byo kurwagura byabayeho, imibereho n’imibanire y’Abanyarwanda (…)

Nyuma yo gusesengura amateka y’u Rwanda kuva mu mwaka wa 300 kugera mu 1900, Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu yayakusanyirije mu gitabo yise ‘Imizi y’u Rwanda’ umutumba wa mbere no mu tundi duto yagereranyije n’abana b’umwami aritwo yise ibikomangoma.

Umusizi Nsanzabera aganira na IGIHE yagize icyo atangaza kuri iki gitabo agira ati “‘Imizi y’u Rwanda’ kigaragaza amateka yaranze u Rwanda, uko rwabayeho, abami barutegetse, ibitero byo kurwagura byabayeho, imibereho n’imibanire y’Abanyarwanda bo hambere, imirimo, uburezi, ubutabera, imyidagaduro, imyizerere n’ inkomoko y’amoko y’abanyarwanda.”

Umusizi Nsanzabera muri iki gitabo asobanura kandi uko mu myemerere y’Abanyarwanda bo hambere babandwaga, uko baterekeraga, uko baraguraga, uko baraguzaga, ubuhanuzi n’uko bizeraga Imana yaremye ijuru n’Isi.

Anagaragazamo kandi imwe mu mihango, imigenzo, imiziro n’imiziririzo by’Abanyarwanda byabafashaga kubaho, kwirwanaho, no kugira ibyo batinya n’ibyo bubaha.

Muri ibyo bikomangoma hagaragaramo ibitabo yise ‘Ikeshamvugo’ mu Kinyarwanda, ‘Imvugo y’abakurambere’ igice cya I n’icya II, ‘Inkware y’inyabugingo’, ‘Gugu na Cyugu’, ‘Subira ku Isoko’ na ‘Musare na Musangwa’.

Umusizi Nsanzabera azamurika ibi bitabo byose ku mugaragaro kuwa 9 Kamena 2013, saa saba z’amanywa kuri sitade nto ya Remera aho kwinjira bizaba ari ubuntu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages