Bikubiye mu magambo yanditse mu gitabo yise “Papa, qu’est-ce on a fait au Rwanda?” (Papa, ni iki twakoze mu Rwanda?) cyumvikanisha inkuru y’Umufaransakazi ubaza umubyeyi we uruhare u Bufaransa bwagize muri jenoside.
Umwanditsi asobanura uburyo abakoloni baciyemo Abanyarwanda ibice kandi bari bahuje byose birimo ururimi, abari abahinzi babita ‘Abahutu’, abari aborozi babita ‘Abatutsi’, bateza umwiryane hagati y’impande zombi.
Yakomeje asobanura amateka yaranze u Rwanda, arimo ubuhunzi bwabaye mu 1959, bwatewe n’ubwicanyi Abahutu bakoreye Abatutsi; byose byaje ari ingaruka z’ubukoloni bw’Ababiligi.
Larcher yibukije uburyo hagati ya 1990 na 1994, ubutegetsi bw’u Bufaransa bwateye inkunga Leta yari mu myiteguro yo kurimbura Abatutsi kandi bubona neza uburyo umugambi wajyaga mbere.
Muri iki gitabo hari ahanditse hati “Ni igihe cyo kukubwira nshuti mukobwa wanjye ibyo twakoreye mu Rwanda. Mu myaka ine, 1990-1994, u Bufaransa bwafashije ubutegetsi bwateguraga kurimbura bamwe mu bantu barwo, Abatutsi.”
Uyu musaza yakomeje abwira umukobwa we ati “Twari tuzi ko ubu butegetsi buvangura, ko bwiteguraga kurimbura, twari tuzi ibyaha bwakoraga, ariko twabugobotse mu buryo bwa gisirikare tuburwanaho, tuburinda, tunabutabara. Munsi y’ingabo yacu, bwabashije gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa nyuma.”
Uyu Mufaransa kandi yamenyesheje umukobwa we ko amateka y’umubano mwiza w’u Bufaransa n’ubutegetsi bwateguye Jenoside yakorewe Abatutsi adakwiye kwirengagizwa cyangwa ngo yibagirane.
Ati “Ntabwo twarenga uru rupapuro nk’aho nta kintu cyabaye. Ni ahawe ngo ubimenye. Ibi bintu n’imyirondoro y’abataragize icyo bakora mu Rwanda ntabwo bigomba kwibagirana.”
Larcher, mu kiganiro yagiriye kuri TV5 Monde nyuma y’aho urukiko rwa rubanda rwa Paris rwari rumaze gukatira Dr Munyemana Sosthène Munyemana igifungo cy’imyaka 24 azira ibyaha bya jenoside, umunyamakuru yamusabye kongera gusobanura uruhare ashinja u Bufaransa muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Yasubije ko bizwi ko François Mitterrand yari inshuti ya Habyarimana Juvénal wayoboraga u Rwanda, kandi ko amakuru y’inkunga y’intwaro zavaga mu Bufaransa ziza i Kigali yari azwi, mu gihe umugambi wo kwica Abatutsi wari ukomeje.
Larcher yagize ati “Kubera iki [Mitterrand] atashatse kumva no kubona ibimenyetso by’uko ubu butegetsi bwari bufite umugambi wo gutsemba? Mu 1990 habaye igitero cyibasiye Abatutsi.”
Jenoside yakorewe Abatutsi yiciwemo abasaga miliyoni imwe hagati ya tariki ya 7 Mata n’iya 4 Nyakanga 1994.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!