Iki gitabo yise ‘The Pathway to Destiny’, ugenekereje mu Kinyarwanda ‘inzira igana ku mugambi Imana ifite ku muntu’, kizamurikwa ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ukuboza 2017, i Kigali muri Serena Hotel.
Pst. Jimmy Muyango yavuze ko ubutumwa bw’ingenzi yashakaga gutanga burimo kumvikanisha ko buri muntu yaremwe mu mugambi w’Imana kandi ko hari inzira iwumuyoboramo.
Yagize ati “ Ni igitabo gifasha kumenya uko umuntu agera ku mugambi Imana imufitiye; twumvikanisha ko umuntu wese yaremwe n’Imana kandi hari gahunda yari imufitiye; ntiyapfuye kubaho. Nk’uko n’umuntu iyo agiye kubaka inzu aba afite mu mutwe we icyo izakora, nta muntu uriho ku bw’impanuka, buri wese ariho hari umugambi Imana imufitiye.”
Igice kibanza cy’iki gitabo cyerekana ko umuntu atangira ubuzima ku isi nta mahitamo afite nk’aho avukira, ababyeyi, igitsina n’ibindi ariko ko Imana iba ibizi.
Muyango ati “Ni ukugira ngo dutere umuntu inkunga ngo ntihazagire uwumva abangamiwe n’aho yavukiye n’uko yavutse ngo bimubere imbogamizi y’ubuzima bwe.”
Ikindi kigaragaza inzira kirimo bimwe mu byo umuntu ahura na byo mu buzima, kirangwa n’amahitamo meza cyangwa mabi atuma umuntu agana mu mugambi w’Imana cyangwa ajya kure yawo.

Iki gitabo kandi kigaragaza aho umuntu asoreza hagenwa n’amahitamo ye mu buzima bwa buri munsi kandi “tuvuga ko kugira ngo umuntu wese agere ku iherezo ryiza bituruka ku mahitamo meza.”
« The Pathway to Destiny » gikubiyemo ibyifuzo by’abapasiteri bakomeye mu Rwanda bagisomye barimo Antoine Rutayisire, Charles Mugisha, Joel Sengoga, Laurent Mbanda, Umunyakenya, John Nganga, Umwongereza, Kingsley K. Alfred na Steve Sonderman w’Umunyamerika.
Abazitabira umuhango wo kukimurika uzabera muri Serena Hotel tariki 30 Ukuboza, bazasusurutswa n’indirimbo z’umuhanzi Mbonyi Israel, umaze kwigarurira imitima ya benshi. Biteganyijwe ko kwinjira bizaba ari ubuntu.
Pasiteri Jimmy Muyango ni umushumba w’Itorero rya ‘Potter's Hand ryatangiye gukorera mu Rwanda mu 2013, rikaba rifite icyicaro mu Kerere ka Kicukiro.
Yize mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda muri Koleji y’ubumenyi n’Ikoranabuhanga(KIST) mu bijyanye n’ubwubatsi aza gukomereza amasomo yo ku rwego rwa Masters i Pretoria muri Afurika y’Epfo mu bijyanye n’imicungire y’imishinga.
Yakoreye inzego zitandukanye zirimo iza leta, imiryango nterankunga na Banki y’Isi mbere y’uko ahamagarirwa umurimo w’Imana. Ni umugabo washyingiranywe n’umugore witwa Sandra Umulisa akaba afite abana bane.





Ibitekerezo 0