Ibi ni ibyabaye ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abanditsi uba ku wa 7 Ugushyingo 2025, aho hatanzwe ibihembo bitandukanye ku bigo n’abantu ku giti cyabo bagize uruhare mu iterambere ry’umuco wo gusoma no kwandika ibitabo.
PAM yagaragaje ko Perezida Kagame yagiye akora ibikorwa byo gushyigikira ubuvanganzo birimo guteza imbere umuco wo gusoma, guteza imbere abanditsi bandika ku mateka ya Afurika n’ibindi bishingiye ku burezi.
Mu bihembo byatanzwe kandi Minisiteri y’Ingabo yahawe ishimwe ry’Ikigo cya Leta cyafashije abanditsi kumenya no guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika ibitabo.
Umuyobozi wungirije wa PAM mu Rwanda, Twagirimana Epimaque, yavuze ko umuco wo gusoma umaze gutera imbere ariko hakiri ikibazo cy’abanditsi batoroherezwa kwandika ibitabo kuko nta mategeko agenga imyandikire y’ibitabo ahari.
Ati “Turasaba ko hajyaho politiki igenga imyandikire y’ibitabo kuko kugeza uyu munsi nta mategeko agenga imyandikire y’ibitabo ahamye ahari, ibituma bigora abanditsi kubona uburyo n’amikoro yo kwandika ibitabo kuko ibitekerezo byo birahari.”
Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard, wanahawe igihembo cy’umwanditsi mwiza w’umwaka, yavuze ko kwandika ibitabo bidakwiye kuba iby’abanyeshuri biga mu mashuri makuru na za kaminuza gusa, ahubwo bikwiye kugera no mu mashuri mato.
Ati “Umuco wo kwandika ibitabo umaze gutera imbere mu mashuri makuru na za kaminuza ariko no mu bana bikwiye kuhagera kuko nabo barasoma, bakwiye kubimenya bakamenya uko ibitabo byandikwa, bakamenya uko ibitabo basoma bikorwa kugira ngo bakurane uwo muco wo gukunda kwandika ibitabo.”
Akomeza avuga ko ari muri urwo rwego hashyizweho amarushanwa y’abana yo gusoma no kwandika ibitabo kugira ngo bagire uwo muco.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki y’Uburezi muri MINEDUC, Dr. Baguma Rose, yavuze ko umusingi w’uburezi ari ibitabo kuko ariyo mfashanyigisho ikoreshwa mu kwiga uhereye ku bana kugeza ku bantu bakuru.
Ati “ Tuzirikana cyane akamaro ko kwandika mu kuzamura ireme ry’uburezi, kuko hari ubumenyi bwinshi buva mu bitabo byandikwa, yaba mu guhanga udushya no gutanga ubumenyi butuma twimenya, ibituma dutandukana n’abandi kuko dufite abanditsi bandika amateka yacu uko ari.”
Muri uyu muhango hatanzwe ibihembo 12 birimo ibya kaminuza zabaye indashyikirwa mu kwimakaza umuco wo gusoma ibitabo mu mashuri no muri sosiyete ziherereyemo, igitabo cyiza cy’umwaka, inzu ikora ibitabo y’umwaka n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!