00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tonzi yamuritse igitabo amaze imyaka 13 yandika

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 August 2025 saa 04:13
Yasuwe :

Umuhanzikazi Uwitonze Clémentine wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nka Tonzi, yamurikiye itangazamakuru igitabo cye cya mbere, cyashibutse mu bibazo bitandukanye yagiye anyuramo ariko agahitamo gushikama.

Iki gitabo cye cya mbere yacyise “An Open Jail: When the World Crucifies You’’. Mu Kinyarwanda bishatse kuvuga “Igihome gifunguye: Iyo Isi ikubamba ku musaraba”.

Ni igitabo kirimo inkuru y’ubuzima bwe yagiye anyuramo mu bihe bitandukanye ariko izwi na bake. Kigaruka ku gahinda, ubwigunge n’icyizere cyavuyemo ubutumwa bukomeye ku bandi.

Tonzi mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ko n’ubwo iki gitabo cye kirimo bimwe mu bigaruka ku buzima bwe byinshi, kitareba we gusa kuko kirimo amasomo menshi yabera inkomezi abafite ibibazo cyangwa abari mu bihe nk’ibyo yanyuzemo.

Ati “Numvaga ngomba guheranwa n’agahinda, ariko ntabwo byari ngombwa. Imana yambereye inkomezi n’imbaraga zo kuva mu mwijima nari ndimo, none ndashaka gufasha abandi bameze nka njye ubu kuva muri icyo gihome.”

Tonzi avuga ko mu 2012 aribwo yagize iyerekwa ryo kwandika iki gitabo, bivuze ko agiye kugishyira hanze nyuma y’imyaka 13, atangiye kucyandika.

Muri iki gitabo agaragazamo inkuru y’agahinda yagize mu 2012 ubwo we n’umugabo we bari biteguye kwakira imfura yabo y’umukobwa, ariko uwo munsi ukaza kurangizwa n’amarira n’agahinda gakomeye, ubwo abaganga babatangarizaga ko umwana wabo yapfuye ataravuka.

Mu gitabo cye, Tonzi agaragaza uko yabuze icyizere, yibaza niba atari we wateje urupfu rw’umwana we, yinjira mu buzima buganjwe n’umwijima n’amaganya.

Muri iki gitabo Tonzi agaragazamo amasomo 15 akomeye yise “imitego” abantu benshi bagwamo igatuma ubuzima bwabo buhagarara. Agaragazamo kandi ibikomere by’ingo, intambara, ipfunwe, uburwayi n’amateka aremereye nka Jenoside yakorewe Abatutsi nawe yamugizeho ingaruka akanabura umubyeyi wamwibarutse kubera yo.

Hari aho Tonzi yanditse ati “Singufitiye urufunguzo rw’ubuzima bwawe, ariko ukeneye kumenya ko imbaraga zo kwibohora zari ziri mu maboko yawe kuva kera.”

Muri iki gitabo harimo igice yise “Dedication”, yahariye umuryango we. Yanibutse umwana we w’imfura wapfuye.

Yagize kandi umwanya wo guha icyubahiro nyina, Munyana Ruth wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’umuvandimwe we, Marcel Ngamije utaraboneka kugeza n’ubu.

Iki gitabo Tonzi yamurikiye itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nyakanga 2025, yavuze ko kizajya hanze mu masomero atandukanye mu Rwanda ku wa 14 Kanama. Yavuze ko ku bazakigura mbere bazishyura 25.000 Frw. Kizashyirwa mu buryo bw’amajwi mu minsi iri imbere, mu rwego rwo gufasha abatabona.

Tonzi yamuritse iki gitabo mu gihe ari kwitegura gushyira hanze album ye ya 10. Ni album azashyira hanze ku wa 19 Nzeri 2025.

Reba ‘Urufunguzo’, indirimbo Tonzi aheruka gushyira hanze

Tonzi yamuritse igitabo cye cya mbere amaze imyaka 13 atangiye kwandika
Tonzi ubwo yamurikaga igitabo cye cya mbere ni uku yaserutse
Marcel Ntazinda wamenyekanye mu biganiro by'umuco kuri Televiziyo y'u Rwanda, niwe wabaye umusangiza w'amagambo ubwo Tonzi yamurikaga igitabo cye
Tonzi amaze imyaka isaga 20 ari mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages