00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Minisitiri w’Imari ari mu mazi abira nyuma y’igitabo cye avugamo imibonano mpuzabitsina

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 May 2023 saa 07:22
Yasuwe :

Abafaransa bariye karungu nyuma y’igitabo mbarankuru cya Minisitiri w’Imari, Bruno Le Maire, kirimo paji ivuga ku mibonano mpuzabitsina.

Igitabo ‘Fugue américaine’ Le Maire aherutse gushyira hanze, gishingiye ku nkuru mpimbano zizwi nka Novel cyangwa Roman. Avugamo inkuru y’umusore witwa Vladimir Horowitz ucuranga piano n’abavandimwe be Franz na Oskar Wertheimer baje kubihirwa n’ubuzima nyuma yo kwitabira igitaramo cye muri Cuba.

Ntabwo inkuru yashituye abantu ari ingingo igitabo kivugaho muri rusange, ahubwo ni paji imwe y’icyo gitabo ivuga uburyo Oskar yagiranye ibihe byiza n’umugore witwa Julia, bagakagera aho bakora imibonano mpuzabitsina mu buryo budasanzwe.

Abafaransa bahise bafotora iyo paji bayikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko batumva uburyo Minisitiri w’Imari abona umwanya wo kwandika ibitabo ashimagiza imibonano mpuzabitsina, ubukungu bw’igihugu bwifashe nabi.

Igitabo cya Le Maire kandi kije mu gihe Abafaransa benshi bamaze iminsi bigaragambya, bamagana itegeko rishya Leta yashyizeho ryo kuzamura imyaka ya pansiyo. Le Maire ni umwe mu bakunze kumvikana ashyigikiye ko imyaka ya pansiyo yiyongera.

Depite François Ruffin wo mu ishyaka LFI, yavuze ko ubusanzwe ukurikije ibibazo igihugu gifite, Le Maire atakabaye abona ‘umunota n’umwe, isaha cyangwa se icyumweru cyo kwandika igitabo’ mu gihe abaturage ‘bugarijwe n’izamuka rikabije ry’ibiciro ku masoko’.

Bamwe bibajije niba La Maire ahangayikishijwe n’imibereho myiza y’abaturage koko dore ko yagiye muri Guverinoma ya Perezida Emmanuel Macron guhera mu 2017.

Icyakora hari abandi bamushyigikiye bavuga ko kuba Minisitiri bitavanaho kugira ibyishimo cyangwa gukora ibindi.

Olivier Dussopt usanzwe ari inshuti ya Le Maire yavuze ko “ibi bigaragaza ko abantu tugira ibyiyumviro bitandukanye […] na nyuma y’amakoti y’abaminisitiri”.

Le Maire abinyujije kuri Twitter na we yanditse ko mu gihe abandi bajya kuruhuka bazamuka imisozi, kureba filimi cyangwa ibitaramo by’umuziki, we kuruhuka kwe kuba mu kwandika.

Le Maire umaze kwandika ibitabo 13, aherutse kubwira AFP ko ubuzima bw’abantu atari politiki gusa, hakenewe n’umwanya wo kujya mu nganzo abantu bakishimisha.

Uyu mugabo w’imyaka 54 abaye Minisitiri wa kabiri w’u Bufaransa mu gihe kitageze ku kwezi uhawe urw’amenyo, nyuma ya Minisitiri w’Imibereho myiza Marlène Schiappa, uherutse gusohoka ku gifuniko cy’ikinyamakuru Playboy cyizwiho kwandika ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina no gutangaza amafoto y’abambaye ubusa.

Byatumye Minisitiri w’Intebe Élisabeth Borne amwegera aramwihangiriza, amubwira ko ikiganiro yagiranye n’icyo kinyamakuru kitari gikwiriye ukurikije ibihe igihugu kirimo.

Le Maire yakijweho umuriro hibazwa uburyo yandika ibitabo bivuga ku mibonano mpuzabitsina, ubukungu bwifashe nabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages