00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhunzi, ubupfubyi no kongera kubaho: Inganzo y’igitabo cya Muhire kigamije gusubiza abana mu ishuri

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 31 July 2023 saa 01:21
Yasuwe :

Abahanga bahamya ko “ibikomeye wanyuzemo iyo bitakwishe bikugira ukomeye”. Ibi ni byo byabaye kuri Muhire Modeste, umugabo w’imyaka 45 ukuriye ishami ry’abakozi muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).

Tariki ya 1 Kamena 1978 ni bwo Muhire yageze ku Isi, avukira mu nkambi y’impunzi y’Abanyarwanda yari muri Tanzania yitwaga ’Mwese’.

Uburyo ubuhunzi buryana n’ibibazo bibamo si inkuru zo gusobanurira Abanyarwanda kuko benshi babubayemo. Ibikomeye byabwo ni na byo uyu mugabo yanyuzemo.

Mu gihe abana bavuka bafite uburenganzira bwo kubaho no kwiga, siko byagendeye Muhire kuko kubera ubuhunzi bwateje ubukene no kutaba mu gihugu cye yavuye mu ishuri akiri muto.

Ava mu ishuri yahise ajya gushaka imibereho akiri umwana, ku myaka icumi yari umwe mu bashumba baragiraga mu mashyamba ya Tanzania ndetse ahingira umuceri n’indagara ngo iminsi yicume.

Iyo myaka yahuye n’ubuzima butandukanye bwamugoye ku buryo atigeze arota ko yabaho uko ari uyu munsi; hari ubwo yigeze kurohwa mu kiyaga yumva ko birangiye.

Ibi ni byo yahurije mu gitabo yise ’A Tale of Gratitude’ cyanditsemo ubuzima bugoye yabayemo bw’ubuhunzi, ubwo kugaruka mu Rwanda, gusubira mu ishuri, kujya mu mirimo, urugo, gukira ibikomere byo gupfusha n’ibindi.

Intego y’iki gitabo ku mwanditsi ni ugushimira abantu b’ingeri zitandukanye bamufashije mu buzima bugoye yanyuzemo.

Mu gitabo ashimira Mwalimu Julius Nyerere wahoze ari Perezida wa Tanzania wahaye ababyeyi be ubuhingiro, mu gihe bari bamaze kwirukanwa mu Rwanda.

Igice cya gatanu cya ’Tale of Gratitude’, Muhire yakigeneye gushimira Perezida Paul Kagame, aho agaragaza impamvu icumi zituma amushimira mu buryo budasanzwe.

Zirimo ko yashyize ubuzima bwe mu kaga ngo arengere ubwa benshi, gucyura impunzi, kunga ubumwe mu Banyarwanda, kwihutisha iterambere ry’igihugu n’ibindi.

Muhire avuga ko ubuzima bwe bwatangiye afite imyaka 16 ubwo yageraga mu Rwanda, RPF imaze kubohora igihugu.

Ubu ni bwo yongeye gusubira mu ishuri, ni nabwo bwa mbere yari yambaye inkweto, abonye amashanyarazi, gusa ikiruta ibindi byose abonye igihugu cye afite uburenganzira bwose no kwishyira akizana.

Muhire yabwiye IGIHE ko iki gitabo yacyanditse kugira ngo ashimire abantu bose bamufashije mu buzima yanyuzemo butari bworoshye.

Ati “Iki gitabo nacyanditse ngira ngo nsigasire amateka yanjye n’umuryango. Kirimo gushima Imana mu myaka 45 maze mbayeho ariko nshima n’abantu benshi bamfashije mu buzima bukomeye nabayemo. Ndagira ngo nshime abantu bagendanye nanjye mu buhunzi, gutaha, kwiyubaka n’ibindi.”

Ntiyibagiwe ineza yagiriwe

Mu 1994 nibwo Muhire yatahutse nubwo ikibazo gikomeye cyo kutagira igihugu yari afite cyari gikemutse ariko ubuzima ntabwo bwari bworoshye.

Icyo gihe yarari mu gihe cyo kwiga ariko nta bushobozi yari afite bwo kwishyura amashuri, yafashijwe n’abantu batandukanye n’inzego za Leta.

Avuga ko ubufasha yahawe mu bihe bitandukanye ari bwo bwatumye yandika iki gitabo, kugira ngo ubushobozi buzavamo buzafashe abana badafite uburyo bwo gukomeza kwiga.

Ati “Nagize igihe ndebye amateka yanjye y’ahahise mbona nafashijwe n’abantu benshi kugira ngo mbeho, nibuka ibihe byinshi narokotse urupfu aho narindi muri Tanzania.”

“Mu mashuri yisumbuye nize nishyurirwa na Minaloc, ibyo Imana yandinze na Leta ibyo yankoreye nararebye nti nabitura iki. Iki gitabo ni uko nakigurisha ibivamo nkabifashisha abana bari kunyura mu byo nanyuzemo.”

Iki gitabo kigurishwa 35 000Frw hazajya havanwaho ayakigiyeho mu kigitunganya, andi yose ashyirwe mu bikorwa byo kwishyurira abana batishoboye amashuri, ubu bari gutangirana 30 baturuka mu turere twose tw’igihugu.

Ubuzima bwa Muhire ubwabwo ni isomo kuko biratangaje ko mu myaka 45 afite, 10 yayiyimaze ari umushumba, none akaba ari umuyobozi muri BNR.

Aha niho ahera avuga ko abazasoma iki gitabo hari amasomo bazakuramo nko kudacika intege.

Ati “Isomo rya mbere ntihakagire abantu bacika intege, abazasoma iki gitabo bazabona ibyo nanyuzemo ariko nkabicamo, kudacika intege ni isomo rya mbere.”

“Irya kabiri ni ugusubiza amaso inyuma bakiriho bakagira icyo bakorera abandi bantu bakeneye ubuzima, n’abafashishije kugera aho bari bakagira umuco wo kubashimira. Ikindi amateka yacu ntakazime.”

‘Tale of Gratitude’ kuri ubu kiri mu rurumi rw’Icyongereza ariko umwanditsi arateganya kugishyira mu ndimi zindi nk’Ikinyarwanda n’Igifaransa ndetse no mu buryo bw’amajwi.

A Tale of Gratitude ni igitabo kiri mu Cyongereza
Abamaze kugisoma bavuga ko babonye agaciro ko gushimira ababagiriye neza
Abitabiriye uyu muhango bashimye umuhate wa Muhire mu kwandika iki gitabo
Aba mbere batangiye kugura iki gitabo
Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR), John Rwangombwa, watanze ijambo ry'ikaze muri iki gitabo yagaragaje ko Muhire amaze igihe amuzi kandi ko ari umuntu udacika intege kandi ushishikajwe n'iterambere
Biteganyijwe ko ibizava muri iki gitabo bizafasha mu kwishyurira abana amashuri badafite ubushobozi
Imurika ry'iki gitabo ryitabiriwe n'abantu batandukanye
Muhire ashimira ubuyobozi bwa BNR bwamuhaye amahirwe atandukanye mu gihe amaze ayikoramo
Minisitiri w’Ishoramari rya Leta, Eric Rwigamba, mu bitabiriye imurikwa ry'iki gitabo
Muhire Modeste yamuritse igitabo yise Tale of Gratitude kigaruka ku buzima yabayemo haba muri Tanzania no mu Rwanda
Muhire Modetse avuga ko yanditse iki gitabo agamije gushimira abamufashije mu buzima bubi yanyuzemo
Umunyamakuru Ingabire Egidie Bibio ni we wayoboye uyu muhango
Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Hakuziyaremye Soraya, yitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi Mukuru Wungirije muri Komisiyo ya AU, Dr Monique Nsanzabaganwa wakoranye na Muhire muri BNR yitabiriye iki gikorwa
Inshuti n'umuryango wa Muhire bari bitabiriye kumushyigikira

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages