00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko amafaranga 3600 yahinduye ubuzima bw’umuryango wa Shyirambere kugeza ubwo yanditsemo igitabo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 August 2022 saa 03:21
Yasuwe :

Mu 1997, Oswald Shyirambere ubwo yari umunyeshuri mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye ari mu biruhuko bisoza umwaka mu Rubaya mu karere ka Gicumbi.

Umubyeyi we (mama we) yamuhaye amafaranga ngo ajye kugura imyenda amuha 3600 FRW, icyo gihe ayo mafaranga yanganaga n’amadolari hafi 12.

Ayo mafaranga ntabwo Shyirambere yagiye kuyagura imyenda nk’uko yari abisabwe ahubwo yayatangije ubucuruzi. Bwabaye imbarutso y’ubuzima bwiza kuri we n’umuryango we kugeza ubwo aherutse kwandikamo igitabo yise “The value of 3600 FRW” cyangwa se “Agaciro ka 3600 FRW”.

Iki gitabo kivuga ku rugendo rw’ubuzima bwa Shyirambere n’umuryango we nyuma yo guhabwa 3600 FRW, n’uko byahinduye imibereho yabo ikaba myiza.

Uyu mugabo w’inzobere mu by’ubuhinzi, yabwiye IGIHE ko ubwo yahabwaga aya mafaranga 3600, yumvaga ari menshi ku buryo kuyagura imyenda kwari ukuyapfusha ubusa kuri we.

Ati “Nahisemo kutagura imyenda ahubwo nguramo ibicuruzwa bitatu ari byo imiti itanu y’isabune, umunyu udupaki 20 na litiro eshanu za Peteroli.”

Yakomeje agira ati “Nshinga ikarito yamamaza ku rugo abantu batangira kuza kugura, hashize iminsi mbona ko abantu bamfitiye amadeni batanyishyura neza, mfata umwanzuro wo kujya kubishyuza. Nagiye kubishyuza ubuze amafaranga akampa amasaka. Bose bampaye amasaka angana n’ibiro 15 mbitwara ku rutugu.”

Shyirambere amaze kwishyurwa amasaka, yayajyanye ku isoko arayagurisha, amafaranga akuyemo ayongera ku yo yari afite, agurisha n’ibicuruzwa byari bisigaye akuramo byose hamwe 4600 FRW ahita ajya kuguramo ihene mu isoko rya Kivuye mu karere ka Burera.

Ihene yaramukundiye irororoka kuko nyuma y’amezi ane ayiguze, yabyaye isekurume kuko yaje ihaka, hashize andi mezi ibyara abana babiri.

Ati “Uko najyaga mu kiruhuko nagurishaga akana k’ihene hagati y’ibihumbi bitatu na bitanu, nkaguramo ibikoresho by’ishuri byanjye, ibya bashiki banjye na barumuna banjye.”

Shyirambere yaje gusoza amashuri yisumbuye, aza kubona akazi k’ibiraka byo kwigisha. Yahamaze amezi ane bamuhemba 100 000 Frw mbere yo gukomeza muri Kaminuza.

Ati “Njya kwiga kaminuza nasize nguzemo akamasa k’inka, bwa mbere mu muryango wacu mba nkoze amateka dutunga inka.”

Shyirambere Oswald avuga ko iyo nka yababereye umugisha kuko uko bagurishaga imwe havukaga indi zikomeza kororoka. Byatumye barumuna be na bashiki be biga amashuri yisumbuye bararangiza ndetse bamwe bakomeza Kaminuza.
Shyirambere avuga ko izo nka zubatse iwabo hagasa neza, kugeza n’ubu ibyo amaze kugeraho akaba avuga ko inkomoko yabyo ari ya 3600 FRW yahawe n’umubyeyi we.

Kwandika igitabo The value of 3600 FRW, Shyirambere avuga ko agamije gusobanurira abazagisoma by’umwihariko urubyiruko, ko mu mafaranga make babona bashobora kuyabyaza menshi.

Ati “Urubyiruko nirukore ibyo rubona rwashobora kandi ikintu rubonye rwikirira kukimara. Tekereza ko hari icyo wavanamo. Ikindi ababyeyi bazigamire abana babo kandi babigishe gusoma no kumva inkuru z’abantu bageze ku bintu byinshi.”

Kuri ubu Shyirambere ni umukozi wa Leta mu bijyanye n’ubuhinzi ariko akabifatanya no kuba umuhinzi mworozi w’umwuga mu ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza.

Shyirambere yagiriye inama abashora imari kwihanganira ibigeragezo kuko uko byagenda kose byungukira uwabikoze.

Ati “Bamenye ko ugomba gushora mu bintu ukunze cyane ukabyitangira, ugakora cyane kandi ntukananirwe kugerageza.”

Igitabo The value of 3600 Frw kiboneka ku rubuga Amazon rucururizwaho ibitabo, ndetse Shyirambere ashimangira ko mu minsi ya vuba kizaba kiboneka mu maguriro yose y’ibitabo mu Rwanda.

Shyirambere avuga ko ubuzima bwe bwahinduwe n'amafaranga 3600 umubyeyi we yamuhaye mu 1997
Igitabo cya Shyirambere cyitwa "The value of 3600 Frw” cyangwa se “Agaciro ka 3600 Frw”.
Shyirambere yiteze ko igitabo cye kizafasha benshi
Ubuzima bwa Shyirambere n'umuryango we bwarahindutse kubera 3600 Frw yahawe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages