00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Umuco wo gusoma ushyigikira iterambere”

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 19 February 2015 saa 01:16
Yasuwe :

Mu rwego rwo gushishikariza abantu bose kugira umuco wo gusoma no kwandika, Ministeri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC), ibinyujije mu Ishami ryayo ry’Inkoranyabitabo ry’Igihugu ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye tariki ya 16 Gashyantare 2015 yatangije icyumweru cyahariwe guteza imbere umuco kikaba kizasorezwa kuri Petit Stade tariki ya 20 Gashyantare 2015.

Nyuma yo gutangiza ku mugaragaro iki cyumweru mu karere ka Rulindo, ku wa gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2015 mu Karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo ababyeyi hakomereje ubukangurambaga bugamije gushishikariza ababyeyi gutoza abana babo kugira umuco wo gusoma.

Karambizi Oleg Olivier, Umukozi ushinzwe isakaza n’imenyekanishabikorwa mu isomero ry’Igihugu wari uhagarariye Minisiteri ya Siporo n’Umuco yabwiye abitabiriye iki gikorwa muri Nyanza ko gusoma ari inkingi y’iterambere ry’umuryango n’Igihugu; yabasabye urubyiruko gushyigikira igihugu mu iterambere baharanira guteza imbere umuco wo gusoma.

Karambizi Oleg yagize ati “Mureke dushishikarize abana bacu kugira umuco wo gusoma kandi dusome duharanira kwigira kuko ari byo bizadufasha kugera ku iterambere”.

Iki cyumweru gikomoje kurangwa n’ibikorwa bitandukanye birimo amarushanwa yo gusoma no kwandika, imivugo y’abana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, gutanga ibitabo, imurikabitabo, gusura amasomero n’ibindi bigamije gushishikariza abantu kugira umuco wo gusoma.

Iki gikorwa kigamije gukora ubukangurambaga ku kamaro ko kwimakaza umuco wo gusoma no kwandika kugira ngo bizafashe leta kugera ku ntego yihaye yo kubaka ubuykungu bushingiye ku bumenyi.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Dusome duharanira kwigira”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages