00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusizi Nsanzabera yashyize hanze igitabo cy’amateka y’umushinga wo kurema ubumwe bw’Abanyarwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 7 March 2025 saa 12:53
Yasuwe :

Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu usanzwe ari inzobere mu muco, ubusizi, ubuvanganzo, amateka n’umurage w’u Rwanda, yashyize ahagaragara igitabo cy’amateka y’umushinga wo kurema ubumwe bw’Abanyarwanda.

Bitewe n’uko ubumwe bw’Abanyarwanda bwakunze kuvugwa cyane mu bihe bya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, benshi bibwira ko ari bwo bwari bugihangwa cyangwa se ari akana k’ejo mu gitondo.

Nsanzabera agaragaza ko ubumwe bw’Abanyarwanda bwaremwe, butabyawe cyangwa ngo bube ari igitekerezo gishya cyadukwanywe ku buryo hashobora kubaho abagitunga urutoki bakinenga.

Ati “Bwaremwe nk’umurage w’ibihe byose w’Abanyarwanda, wuje ubutarushwa n’ubutaneshwa n’ubukombe bw’ubudaheranwa. Ntibamenye ko bwabayeho kera na kare, bubaye ubukobwa butagerurwa n’abahisi."

Yakomeje ati “Ahubwo turi mu bihe byo kongera kubukabura ngo bwongere gushinge imizi mu mitima yabo. Bitewe n’uko bwaremanywe ibishyitsi bikomeye byagombaga kubushyigikira ngo budahugana, na n’uyu munsi bukiri umushinga uraje ishinga.”

Ni igitabo cy’Amapaji 178 cyitwa “Amateka y’Umushinga wo kurema Ubumwe bw’Abanyarwanda 1091-2025” kigaruka ku mateka yaganishije ku bumwe bw’Abanyarwanda.

Yavuze ko benshi bafata igitekerezo cy’ubumwe nk’ikintu kiri mu myumvire n’imitekerereze gusa, ntibamenye ko ari igikorwa gishyirwamo imbaraga kandi kikazagerwaho.

Ati “Igikwiye kuzirikanwa, ni uko mbere y’uko abaho ubwe, habanje kubaho ubutandukanye bw’abatuye ubu butaka butaraba u Rwanda, bushingiye ku iyimukayimuka, ihangwa ry’ibihugu 29 imiryango migari 26 n’inzu 209, ari yo yari isoko y’iyororoka ry’ababayeho mbere y’u Rwanda.”

Yongeyeho ati “Bishatse kuvuga ko hahuzwa ibintu byinshi bikarema ikintu kimwe, hagahuzwa abantu benshi bakarema umuntu umwe. Ni ko ibihugu 29 byahuje bikarema igihugu kimwe cyitwa u Rwanda, imiryango migari 26, ikarema umuturage umwe witwa Umunyarwanda.”

Yashimangiye ko icyo gitabo gihamya umujyo abo bakurambere mpangarwanda banyuzemo babuhirimbanira ngo bubeho.

Yerekana kandi ko nyuma haje kubaho amahano karundura y’amacakubiri agahungabanya ubumwe bw’Abanyarwana bwari bumaze gushinga imizi bigizwemo uruhare n’Abakoloni b’Abadage n’Ababiligi.

Yavuze ko icyo gitabo cyanditswe hagamijwe kugaragariza abakiri bato n’abagishidikanya ko ubumwe bw’Abanyarwanda, bwaramye imyaka myinshi.

Umugambi w’igihe kirekire wo kurema ubumwe bukabaho, watekerejwe na Gihanga Ngomijana ari na we mutekereza w’uwo mushinga.

Nyuma yo kwanga ko ushyirwa mu bikorwa ku neza, wamaze imyaka isaga 582 (1312-1894), ushyirwamo imbaraga n’ababayeho muri ibyo bihe bakoresheje uruhembe rw’umuheto, kuko umushyikirano n’ineza byari byanze.

Urwo rugamba rwabimbuwe n’umwami Ruganzu Bwimba, rushyirwaho iherezo na Kigeli Rwabugili.

Nyuma gusohoka mu icapiro, abakeneye icyo gitabo bashobora kugisanga muri Librairie Caritas i Kigali no mu Ikirezi ku Kimihurura.

Umusizi Nsanzabera yashyize hanze igitabo cy’amateka y’umushinga wo kurema ubumwe bw’Abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages