Ni igitabo Apôtre Mutabazi yashyize ahagaragara muri Nzeri 2025 kiri mu Cyongereza yise ‘African Universities Betrayed Africans’.
Gifite amapaji 190 aho kigaragaza uburyo kaminuza nyafurika zihemukira Abanyafurika ndetse afite gahunda yo kugisobanura muri kaminuza zitandukanye muri Afurika.
Apôtre Mutabazi yabwiye IGIHE ko kaminuza yashakaga kuvuga iya mbere ari umuryango umuntu avukamo aho usanga hari ababyeyi badaha abana uburere bukwiye indi ikaba iyobomana usanga riha abantu inyigisho zishobora kububaka mu by’agakiza ariko ntizibigishe uburyo bubateza imbere nk’Abanyafurika.
Iya gatatu ni kaminuza zisanzwe avuga ko zifite inenge mu myigishirize bigatuma abazivuyemo baza ku isoko ry’umurimo nta bumenyi buhagije bafite bigakenesha Afurika.
Ati “Kaminuza ntizigisha abantu ngo bagire ubushobozi bwo gutekereza byagutse ibyabakura mu bukene. Ni yo mpamvu abazisoje bose baza bashaka gukora muri Leta no mu miryango itayegamiyeho kubera kubura ahandi bakora. Ariko se ni gute wize ku mikoro ava mu misoro y’abaturage bamwe batanageze mu ishuri warangiza ukumva uzagaruka ugakora akazi uhembwa mu mafaranga y’umuntu unyonga igare.”
Yavuze ko abantu batabura gukorera Leta ariko ko abize kugera muri kaminuza bakwiye kuza bafite ubumenyi bubashoboza kwihangira umurimo ahubwo bakaba abantu batekerereza Igihugu cyabashoyemo ngo bajijuke.
Agaragaza ko ubwo bumenyi bucagase bugira ingaruka mu iterambere rya Afurika aho usanga nta bahanga mu ngeri zitandukanye ifite bayitekerereza ibibyara ibisubizo kuko abari mu bayobozi baba barajwe ishinga n’imiyoborere batabona umwanya uhagije w’ibyo.
Muri iki gitabo agaragaza ko igisubizo ari uko kaminuza nyafurika zagura ibitabo byinshi byo muri kaminuza zikomeye ku Isi abanyeshuri bakababisoma babisesengura ku buryo bagira ubushobozi bwo kwandika ibihuje n’icyerecyezo cya Afurika noneho bakaza bakora ibiteza imbere abaturage.
Yakomeje ati “Impamvu dukomeza gukena ni uko tudafite abantu bajijutse bumvishe icyerecyezo cya Afurika. Ibicuruzwa buriya biduhenda kuko nta bikorwaremezo by’ubwikorezi dufite. Buriya gukoresha ubwato na gariyamisho ni bwo bwikorezi buhendutse. Afurika ikeneye umuhanda wa gariyamoshi uhuza ibihugu byose.”
“Buriya impamvu nko mu Bushinwa na Amerika ibintu bitabahenda ni uko igicuruza kiva muri Leta imwe kijya mu yindi ukoresheje gariyamoshi gikomeza guhenduka. Bivuze nko muri Nigeria hari uruganda rwajya rukora ibicuruzwa bikagera mu Rwanda bidahenze biciye muri gariyamoshi.”
Yongeyeho ko Afurika ikeneye inganda zo gutunganya ibyo ifite mu gihe haba hari ubwo bwikorezi kuko na yo ubwayo ari isoko ryihagije ku buryo yazuzuza imyaka 100 y’Ubwigenge mu 2063 itagikennye kuba abayituye bazaba barikubye kabiri barabaye miliyari eshatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!