00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amateka y’urwa Gasabo mu gitabo “Ubutwari, kwibohora ingaruka z’ibihe by’amage mu Rwanda, 1894-1994”

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 July 2017 saa 04:05
Yasuwe :

Umwanditsi w’ibitabo Nshutiyimana Abraham Braddock Le Sage (Rwagasani), yasangije abiganjemo urubyiruko ubumenyi buhishe mu gitabo kigaragaza amateka y’u Rwanda kuva ku ngoma ya cyami kugeza mu 1994 ubwo u Rwanda rwagwirirwaga n’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi, anakomoza byimbitse ku butwari bw’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zayihagaritse.

Ikiganiro cyateguwe n’inzu y’ibitabo yitwa “ARISE BOOKSHOP” iherereye mu murenge wa Kimironko mu Mujyi wa Kigali, muri gahunda yayo yo gukundisha abantu umuco wo gusoma, cyabaye ku mugoroba wo kuya 6 Nyakanga 2017.

Abacyitabiriye baganiriye na Abraham Braddock Le sage Rwagasani, wasobanuye igitabo cye yise “Ubutwari, kwibohora ingaruka z’ibihe by’amage mu Rwanda, 1894-1994.”

Umwanditsi yerekanye amateka yo hambere kuva mu 1894 ku Ngoma y’Umwami Kigeli IV Rwabugiri; ahatangiriye umwiryane wo kurwanira ubutegetsi byanateye intambara benshi bita iyo ku Rucunshu.

Yerekanye ko iyo ntambara yorohereje Abadage kwinjira mu miyoborere y’u Rwanda mu 1899, maze Ababiligi bari muri Congo-Mbiligi, bakaza kubirukana mu gihugu bakoresheje intambara, bagafata Umujyi wa Kigali ku ya 6 Gicurasi 1916.

Abo Babiligi nibo batangije inyigisho zacengeje mu Banyarwanda irondabwoko rishingiye ku nkomoko, imiterere y’umubiri n’imyumvire inyuranye ya buri bwoko Tutsi-Hutu-Twa; bagamije gutanya Abanyarwanda ngo babone uko babategeka.

Abraham Braddock yerekana neza hakurikijwe ibimenyetso byashingiweho n’abahimbye ibyerekeye ubwoko, asanga biramutse birebweho, Abanyarwanda byagaragaza ko bose bakwiye guhurira ku gihugu basangiye, kuko nta mwihariko w’ubwoko runaka ugaragara.

Iki gitabo cyerekana ko igihe u Rwanda rwari rumaze kubona ubwigenge kuya 1 Nyakanga 1962, rwayobowe n’ibitekerezo bwa gikoloni. Abategetsi bakoresheje iturufu y’ubwoko, bimakaza imiyoborere yakomeje umuco mubi w’ivangura, akarengane gashingiye ku bwoko, guhezwa hanze kw’impunzi, ubwicanyi bwibasiye Abatutsi mu 1973, kwimwa akazi, no kutemererwa kwiga ku bana b’Abatutsi.

Uruhare rw’imiyoborere mibi Abanyarwanda bakomoye ku Bakoloni, igatuma imibanire yabo irushaho kuba mibi rufite imizi mu 1959 kugeza 1994, ubwo hahagarikwaga Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubutumwa nyamukuru bukubiye muri iki gitabo bushamikiye ku mpamvu zikomeye zatumye hatekerezwa kwibohora kw’Abanyarwanda aho umwanditsi asobanura Politiki y’imiyoborere mibi itaratumaga abantu babana neza, ahubwo ikabaryanisha. Ibyo byatumye mu 1979, hashingwa umuryango RANU (Rwanda Alliance for National Unity) yaje kuvamo FPR-Inkotanyi mu nama rusange yabaye hagati ya 25-29 Ukuboza 1987.

Aha haje no gushibuka igitekerezo cyo gushyiraho umutwe w’ingabo za RPA (Rwanda Patriotic Army), wagombaga kurwana igihe bibaye ngombwa, ariko Abanyarwanda bakabohorwa ku ngoyi y’imiyoborere mibi.

Abraham Braddock yifashishije ingero yibukije abakurikiye iki kiganiro ibice byaranze urugamba rwo kwibohora kuva mu 1990 kugeza mu 1994, anasobanura ubutwari bukomeye Inkotanyi zagize mu kubohoza u Rwanda rwari rumaze imyaka irenga 100 ruri mu mage akomeye.

Yavuze ko urugamba rwo kwibohora rutari rugamije gutsinda intambara y‘amasasu gusa, ahubwo ko harimo no kuzahura ubukungu, imibereho myiza, kwimakaza ubutabera n’imiyoborere myiza.

Ati “Ubu dufite igihugu, ubuyobozi bwiza, amashuri, amavuriro, umutungo w’igihugu n’ibindi, ntidukwiye gusubira inyuma, ahubwo buri Munyarwanda akwiye gukomeza kurwana urwo rugamba rw’iterambere agaharanira kurutsinda kuko n’amahirwe ahari.”

Yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu cyacunguwe n’amaraso y’intwari nyinshi, ku isonga ziyobowe na Perezida Kagame Paul, kuko yazahuye u Rwanda n’abarutuye barimo n‘urubyiruko akaruha icyerekezo cyiza.

Umuyobozi wa ‘ARISE BOOKSHOP’, Mutesi Gasana, yavuze ko iki gitabo cyiswe “UBUTWARI, kwibohora ingaruka z’ibihe by’amage mu Rwanda, 1894-1994” gifite umwihariko ukomeye kuko cyujuje imimerere n’imiterere ndetse n’imyandikire y’ibiri ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Iki gitabo kirimo amateka ahagije y’u Rwanda kandi kirahuza abantu ba kera n’abo muri iki gihe bishimangira ko umwanditsi yafashe umwanya uhagije mbere yo gutangaza ubutumwa bukirimo.”

Umwanditsi Nshutiyimana Abraham Braddock Le sage (Rwagasani), yavutse mu 1986, akaba ari mu nzego z’urubyiruko mu Karere ka Gasabo. Asanzwe ari umusizi n’umushabitsi.

Braddock afite indi mishinga yerekeranye no kwandika ibitabo, ashishikariza abakiri bato kwitabira kwandika cyane ku mateka y’u Rwanda.

Nshutiyimana Abraham Braddock Le Sage (Rwagasani) asangiza abiganjemo urubyiruko ubumenyi buri mu gitabo kigaragaza amateka y’u Rwanda kuva ku ngoma ya cyami kugeza mu 1994 n'ubutwari bwa FPR Inkotanyi
Basobanuriwe uko imiyoborere mibi yoretse igihugu
Nshutiyimana Abraham Braddock Le sage yavutse mu 1986
Nshutiyimana Abraham Braddock yasabye abakiri bato kwandika ku mateka y’u Rwanda
Umuyobozi wa ‘ARISE BOOKSHOP’, Mutesi Gasana, yavuze ko iki gitabo cyujuje ubuziranenge mpuzamahanga
Igitabo “Ubutwari, kwibohora ingaruka z’ibihe by’amage mu Rwanda, 1894-1994”
Nyuma yo gusobanurirwa amateka bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages