Aba bajyanama bashya bemerejwe mu nama yateranye kuri uyu wa Kabiri, yigaga ku ngingo zitandukanye zigamije guteza imbere abanditsi mu Rwanda.
Mu bakomiseri bashya batowe harimo Prof. Viateur Ndikumana wagizwe Komiseri Mukuru w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda. Asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Gikirisitu ishamikiye ku Itorero rya Anglican ry’u Rwanda, East African Christian College (EACC), akaba n’Umushakashatsi.
Hemejwe kandi Dr. Rusibana Claude nka Komiseri Ushinzwe Iterambere ry’umuco wo gusoma no kwandika ibitabo mu mashuri abanza, ayisumbuye, amakuru na Kaminuza, akaba asanzwe ari umwanditsi, umushakashatsi n’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).
Mukunde Goretti yemejwe nka komiseri uhagarariye Urugaga rw’Abanditsi muri Diaspora. Asanzwe ari Umunyarwanda utuye mu Bubiligi. Dr.Ignace Niyigaba yagizwe Komiseri ushinzwe guhanga ibishya no kwimakaza ubudasa, akaba asanzwe ari rwiyemezamirimo.
Dr. Gashema Bruce yagizwe komiseri ushinzwe Iterambere ry’Ubushakashatsi, bikaba bihuye n’ibyo asanzwe dore ko ari Umushakashatsi n’Umwarimu muri ULK. Ni mu gihe Banamwana Gilbert yagizwe Komiseri ushinzwe guhanga imirimo. Uyu ni umuyobozi w’ikigo cy’Imari iciriritse, CIC Microfinance.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard, yavuze ko abakomiseri bashya urugaga rwungutse ari ingirakamaro cyane kuko ubuhanga bafite n’ubunararibonye bizafasha kwihutisha Iterambere ry’Igihugu binyuze mu Rugaga rw’Abanditsi mu Rwanda.
Yavuze ko aba bajyanama bitezweho kuba umusingi wo kubaka Umuco wo gusoma no kwandika ibitabo byose bigamije Iterambere ry’u Rwanda na Afurika muri rusange.
Kugeza ubu urugaga rw’abanditsi mu Rwanda rufite abakomiseri icumi bashinzwe ubujyanama.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!