Ni ibitabo bishyizwe hanze mu gihe habura iminsi mike ngo abanyeshuri bajye mu biruhuko birebire by’umwaka, aho baba bakeneye ibitabo n’ibindi bibafasha abana gukomeza kwihugura amasomo biga.
Ibitabo byashyizwe hanze na Perdua Publishers, harimo iby’imibare, ibifasha abana gusoma no kwandika mu Gifaransa n’ibindi.
Umuyobozi wa Perdua Publishers, Uwera Perpetue yagize ati “Mu gufasha abana, abarimu ndetse n’ababyeyi kugira ngo abana babo babone ibitabo bakoresha mu mashuri y’incuke ku bakoresha Igifaransa, Perdua Publishers yanditse ibitabo bijyanye na porogaramu y’igihugu kugira ngo bibe byafasha mu kwigisha uru rurimi.”
“Ibitabo twanditse ni iby’amasomo atatu ari yo imibare, ururimi ndetse n’ubumenyi bw’ibidukikije. Ni ukuvuga ko buri mwaka (umwaka wa mbere, wa kabiri n’uwa gatatu w’incuke) ufite ibitabo bitatu byuzuzanya kandi bifasha umwana n’umwarimu.”
Uwera yavuze ko nk’umuntu ufite inzu y’ubwanditsi, igihe cy’ibiruhuko ari umwanya ukomeye wo gufasha abana gukomeza kwihugura ibyo basanzwe biga.
Ati “Ni uburyo bwiza bwo gufasha umwana gukomeza kwiga ariko anabona akanya ko kuruhuka no gusabana n’abo mu rugo. Ni byiza ko umwana agira ibitabo asoma ndetse agashishikarizwa kwandika kuko umusomyi mwiza ni we uvamo n’umwanditsi mwiza.”
Yavuze ko ibi bitabo byanditswe rurimi w’Igifaransa nka rumwe mu zigishwa mu mashuri mu Rwanda no gufasha amashuri akunze kugorwa no kubona ibitabo by’Igifaransa bijyanye na porogaramu yemejwe.
Yavuze ko nubwo ibitabo byasohotse byanditse mu Gifaransa, Perdua Publishers ifite intego yo gukomeza kwandika ibitabo no mu zindi ndimi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!