Ibi byagarutsweho ku itariki 6 Ukwakira 2024 ubwo hamurikwaga igitabo ‘The Tested Life of Unceased Hope’ (Ubuzima Bwagereragejwe Ntibutakaze Icyizere) cyanditswe Victor Zinda.
Iki gitabo kigaruka ku buzima Victor yanyuzemo nyuma yo kugira ubumuga akiri umwana iwabo baba mu buhungiro muri Uganda.
Ibyo ni byo byaje kumuviramo kugorwa n’indi mibereho ye yakurikiyeho cyane cyane kubona uburezi no kubona uwagombaga kumubera umugore.
Uwagiriwubuntu, umugore wa Victor Zinda yavuze ko bamenyanye bahujwe n’Itorero ryitwa ‘Deliverance Church’ ryo ku Kicukiro basengeragamo bombi ahagana mu 2007.
Yagize ati “Victor namumemye dusengana njye ndirimba muri korali we ahagarariye urubyiruko ndetse abarizwa muri gahunda nyinshi zarwo. Gusa yandushaga imyaka irenga icumi; ibyatumaga tumufata nk’umuntu mukuru kuri twe tunumva ko kuva afite ubumuga ubwo atazigera ashaka”.
Yarakomeje ati “Umunsi umwe rero yateye intambwe ararambagiza nk’abandi bose. Muri iyo minsi rero nari mfite abandi nka bane bandambagizaga harimo n’uwari uherutse kumpemukira ambeshya ubukwe. Gusa Victor aza nabaye nk’umwikiza.”
Yakomeje agira ati “Naravuze nti ukuntu nasenze ntabwo Imana yampa uyu mugabo ukambakamba. Naramuhakaniye nsaba Imana ngo imuhe undi utari njyeewe wamukunda uko ari.”
Yavuze ko muri uko kumuhakanira yabonye Victor bitamuhungabanyije cyane kuko yari amaze kwiyakira no gukomera mu bumuga bwe.
Ati “Victor yarambwiye ati ‘nta kibazo ku gisubizo cyawe, niba ari oya ariko ari iy’Imana ndayakira kandi ari na yego y’Imana na byo byaba ari byiza’.
Uwagiriwubuntu avuga ko yasenze, Imana imubwira ko ari we ishaka ko amukunda kandi urwo rukundo amusabira rw’umwihariko akaba ari rwo amukunda ahubwo.
Yavuze hari n’abo basenganaga Imana yamutumyeho ngo yemere Victor ariko abanza gutsimbarara yumva ahubwo baravangiwe.
Baje gukundana ndetse mu 2008 bakora ubukwe bwitabirwa n’abarenga 1000.
Uwagiriwubuntu avuga ko mu rushako rwe na Victor yamubereye umugabo mwiza ndetse yibagirwa kujya atekereza ko afite ubumuga.
Babyaye abana ariko baza kugira ibyago umwe mu mfura zabo agongwa n’imodoka avuye kwiga, na we aramugara.
Ibyo byatumye Uwagiriwubuntu we ahagarika akazi kuva mu myaka irindwi ishize kugira ngo amwiteho byihariye kuko na we agendera mu kagare.
Ibyo ngo Victor yakomeje kubyitwaramo kigabo akomeza gutunga urugo wenyine kandi imibereho ibasha kuboneka kuko yabashije no kwiga kugeza ku cyiciro cya gatatu cya kaminuza.
Uwagiriwubuntu yagiriye inama abantu yo gufata abafite ubumuga nk’abandi bose kuko bafite ubushobozi buhagije nk’ubw’abandi ndetse bashobora no gukora ibirenze mu gihe bashyigikiwe.
Victor Zinda ubu ni umuvugabutumwa mu Itorero ‘Eglise Vivante’ rikorera i Kabuga muri Kicukiro.
Uretse igitabo yamuritse kivuga ku buzima yanyuzemo n’uburyo bwo gukomera mu bihe bigoye, hari n’umuryango Victor agiye gushinga akiri gushakira abafatanyabikorwa witwa ‘Unceasing Hope Foundation’ uzaba wita ku bafite ubumuga mu buryo bunyuranye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!