Mu gitabo cye “Geneurs de survivants”, umubirigikazi Dominique Celis ngo agamije kurwanya abahakana Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Aganira na IGIHE Celis,yavuze ko mu gitabo cye “Gêneurs de survivants” tugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ‘Ababangamira abacitse ku icumu’ agamije kurwanya yivuye inyuma abapfobya Jenoside bakunze kugaragara mu bitangazamakuru, kuri za internet ndetse no muri politiki. Dore ko anavuga ko benshi mu Banyaburayi batenemera neza Jenoside ya korewe Abatuts.
Celis avuga ko uruhare rwe ari ukubwira Abanyaburayi by’umwihariko abakoresha ururimi rw’Igifaransa, ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Rwamucyo Eugène Aimable uhagarariye ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga wari kumwe na Celis ashyikiriza iki gitabo Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside ( CNLG) avuga iki gitabo ari umusanzu ufatika wo kumenyekanisha Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hagamijwe kurwanya abayihakana nabakomeje kubiba ingengabitekerezo yayo hirya no hino ku Isi.
Dominique Celis ni Umubiligikazi ufite Se w’Umubirigi, akagira na Nyina w’Umunyarwandakazi, yaravukiye mu gihugu cy’u Burundi yigira amashuri abanza mu Rwanda ayisumbuye ayiga mu Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko Jenoside ikaba yarabaye ari mu Bubiligi.



















TANGA IGITEKEREZO