Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 23 Gasshyantare 2013, Itorero Inyamibwa ro muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda rizihiza isabukuru y’imyaka 15 rimaze rivutse.
Ibi birori bizabera i Taba mu Karere ka Huye ahitwa ‘Le Peti Prince Hotel’.
Kwizera Fulgence, umuyobozi w’iri torero avuga muri ibi birori bazishimira ibikorwa iri torero rimaze kugeraho, kureba aho rigeze, no gutegura ejo hazaza haryo.
Itorero Inyamibwa ryatangiye mu mwaka w’ 1998, ritangirira muri Kaminuza nkuru y’ u Rwanda ritangizwa n’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’i Butare bacitse ku icumu rya Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda bibumbiye mu muryango witwa AERG ( Association de Etudiants et Eleves Rescpes du Genocide).



















TANGA IGITEKEREZO