00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruxelles : Igitaramo ndangamuco nyarwanda, benshi bakumbuye u Rwanda

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 24 June 2013 saa 03:08
Yasuwe :

Abanyarwanda bari mu mahanga, cyane cyane ku mugabane w’u Burayi, bakomeje guteza imbere umuco nyarwanda no kurata ibyiza bitatse u Rwanda binyuze mu bitaramo. Bibabera umwanya wo kwerekana imbyino n’umuziki nyarwanda kandi kikitabirwa n’abantu batari bake barimo abanyarwanda n’abanyamahanga.
Tariki ya 21 Kanama i Bruxelles mu Bubiligi, habereye igitaramo ndangamuco cyateguwe na Karirima Ngarambe Aimable afatanyije na Muyango n’Imitari. Cyitabiriwe n’itorero Irebero rigizwe rigizwe (…)

Abanyarwanda bari mu mahanga, cyane cyane ku mugabane w’u Burayi, bakomeje guteza imbere umuco nyarwanda no kurata ibyiza bitatse u Rwanda binyuze mu bitaramo. Bibabera umwanya wo kwerekana imbyino n’umuziki nyarwanda kandi kikitabirwa n’abantu batari bake barimo abanyarwanda n’abanyamahanga.

Tariki ya 21 Kanama i Bruxelles mu Bubiligi, habereye igitaramo ndangamuco cyateguwe na Karirima Ngarambe Aimable afatanyije na Muyango n’Imitari. Cyitabiriwe n’itorero Irebero rigizwe rigizwe n’abamwe mu bahanzi bazwi mu ndirimbo z’inyarwanda nka Suzanne Nyiranyamibwa, Nyiratunga Alphonsine, Majyambere Gustave bari kumwe n’intore n’ababyinnyi bose bagize iryo torero.

Nk’uko Karirima Ngarambe Aimable yabitangaje mu kiganiro na IGIHE, iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo guteza imbere umuco Nyarwanada. Agira ati «N’ubwo turi mu mahanga, ntitwiyambura umuco w’igihugu cyacu. Igitaramo nk’iki kidufasha gukomeza gusigasira umuco nyarwanda, tukawigisha abato kandi tukawuratira abatawuzi. Abanyamahanga basanzwe bazi u Rwanda, turarubakumbuza. »

Ambasaderi Masora Robert uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi wari witabiriye icyo gitaramo, mu ijambo rye yashimiye akazi gakomeye Abahanzi bakora, babera u Rwanda aba Ambasaderi beza babicishije mu bihangano byabo. Avuga ko na we iyo yitabiriye igitaramo nk’icyo byongera kumuha ishusho y’u Rwanda. Agira ati « Muyango n’igicumbi cy’umuco; iyo nkumvise uririmba, uhita unkumbuza u Rwanda.»

Uretse Abanyarwanda baba mu gihugu cy’u Bubiligi, icyo gitaramo cyanitabiriwe n’abanyamanga bakunda umuco nyarwanda.

Igihe abahanzi barimo baririmba, uturutse ibumoso hari Julienne Gashugi, Muyango, Faina Numukobwa bo mu Mitari, Suzana Nyiranyamibwa na Alphonsine Nyiratunga bo mu itorero Irebero
Abakobwa bo mu itorero Irebero bijihije icyo gitaramo
Intore zo mu itorero Irebero
Muyango n’Imitari, igihe baririmbaga mu gitaramo
Karirima A.Ngarambe wateguye iki gitaramo ashimira abakitabiriye bose
Abari bitabiriye igitaramo barizihiwe
Akanyamuneza kahagurikije n’abari bicaye bajya kubyina
Umuhungu wa Muyango Inkindi Dudu nawe yasuhije urugamba mu njyana y’iki gihe
Inkindi Dudu abyinana na se Muyango
Muyango ashimira abahanzi bose bafatanyije uwo mugoroba
Ambasaderi Masozera ashyikiriza ikimenyetso cy’urwibutso n’ishimwe ryo kuba yarabaye Intore nziza itaratatiye igihango kuri sekuru Butera ugaragara kuri iyi foto Muyango yahawe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages