Gakondo Group ni abahanzi bakomoka kuri Mzee Sentore Athanase, kuri ubu bari muri gahunda bise ukwezi k’urubyiruko aho bazazenguruka igihugu bigisha uburyo umuco gakondo wagaruka mu banyarwanda.
Aganira na IGIHE, Massamba Intore ari nawe washinze Gakondo Group, abajijwe nimba nta ngorane abona zizaba mu guhindura urubyiruko rw’ubu, imyitwarire, imivugire, n’imyambarire yagize ati: “ Bishobora kuzafata umwanya utari muto bitewe nuko imbaraga zijyanye no kugarura umuco zikiri nke, ariko ndizera ko bizagera aho umunyarwanda akongera akagira umuco nka mbere”.
Massamba akomeza agira ati: “ Mu muryango wacu twagize amahirwe yo kubyitwararika tukiri bato, akaba ariyo mpamvu twumva hari icyo twahindura ku umuco nyarwanda aho ugeze kuri ubu, gusa bavuga ko, “ Nta muhanuzi iwabo”, gusa kumwe n’Imana byose birashoboka, niyo mpamvu dufite gahunda yo guhera mu mashuri y’incuke, abanza, ndetse n’ayisumbuye tugenda twigisha umuco gakondo”.
Nk’uko Massamba akomeza abitangaza, avuga ko urubyiruko rw’ubu rwicwa no kwigana abanyamahanga ibyo bakora bitewe no kureba ibintu bica ku ma Television, gusa ibyo bakora byose ntibyababuza kwitwa umunyarwanda.
Abajijwe ku myambarire y’iki gihe Massamba yavuze ko, imwe mu myambarire bambara yitwa “ poketi”, ko iyo myambarire yambarwa mu mahanga n’abantu bitwa “abatinganyi” cyangwa ‘Gay’ mu ndimi z’amahanga. Akaba afite na gahunda yo gushyiraho ishuri ryigisha gucuranga no kubyina bya Kinyarwanda.
Mu rwego rwo kugirango umuco utazibagirana Massamba ndetse na Gakondo Group, bafite icyo bita “ Gakondo Night”, bibera Hotel des Milles Collines buri wa gatanu guhera saa kumi n’ebyiri kugeza saa tatu z’ijoro.
Amwe mu mafoto ya Gakondo Group.
Umva indirimbo ya Massamba yise " Arihehe’.



















TANGA IGITEKEREZO