Uyu mukobwa yabonye izuba mu 1992, avukira mu Ntara ya Makamba, i Burundi, gusa kubera impamvu zitandukanye zirimo n’amasomo yabaye mu bindi bihugu birimo Kenya, Afurika y’Epfo, Malaysia, u Rwanda na Canada atuyemo kugeza uyu munsi.
Mu 2013 nibwo yagize igitekerezo cyo kwandika igitabo kigaruka ku buzima bwe, ariko agamije gufasha abandi bana b’abakobwa bashobora gutinya kuvuga ikibarimo, kuko muri sosiyete bafatwa nk’aho ari bato.
Iki gitabo Ndikumana yise ‘The Journey of a young black African Woman following Christ’, cyangwa se ‘Urugendo rw’umukobwa w’umwirabura w’Umunyafurikakazi wahisemo gukurikira Kirisitu.”
Ibiri muri iki gitabo bishingiye ku nkuru bwite y’ubuzima Alice Ndikumana yanyuzemo kuva akiri muto, kugeza uyu munsi.
Agaragaza ko ubwo yari akiri muto hari ibirori byabaye mu muryango w’iwabo, nyuma abagize umuryango batangira kugirana ikiganiro, nawe ari aho hafi ariko atuje ntacyo avuga.
Umwe mu bagize umuryango we yabonye ko Alice Ndikumana acecetse cyane, amubaza niba we ntacyo afite cyo kuvuga. Mu gihe atarasubiza umwe muri ba nyirasenge, ati “nta kintu na kimwe afite cyo kuvuga.”
Uyu mukobwa avuga ko iri jambo ryamugizeho ingaruka zikomeye, ku buryo yatangiye kwishidikanyaho bituma akura ari umuntu utinya gutanga ibitekerezo.
Ati “Ni ikiganiro cyabaye hamwe na tante twicaye mu rugo, turi kuganira barambwira bati Alice ko utavuga, hanyuma uyu tante wanjye, aravuga ati uyu ntacyo afite cyo kuvuga ni muto.”
Mu kiganiro na IGIHE, Alice Ndikumana yavuze ko yahisemo kwandika iki gitabo kugira ngo afashe abana b’abakobwa baba bahuje ibibazo.
Ati “Ibitabo byinshi dusoma ni iby’abazungu, ni gake wumva Umunyafurika yanditse igitabo, ubu byatangiye kuza ariko turacyari kure, rero naravuze nti reka mbasangize inkuru yanjye, kuko duhora twumva inkuru z’abazungu kandi b’abagabo, abakobwa ni bake bashobora kwandika ibitabo.”
Muri iki gitabo, uyu mukobwa agaruka ku bihe bikomeye yanyuzemo nk’umwangavu ndetse n’uburyo yaje kumenya Yezu Kirisitu, amuhindurira ubuzima, uyu munsi akaba ari umuntu witinyutse ubasha kuvuga mu ruhame.
Agaragaza ko imyumvire ababyeyi b’Abanyafurika bafite yo kumva ko umwana w’umukobwa akwiriye kuba ari umuntu ucecetse, udatanga ibitekerezo atariyo, ndetse ko ntaho ihuriye n’umugambi Imana ifite ku bana b’abakobwa.
Ushaka gusoma byinshi bikubiye mu gitabo cya Alice Ndikumana, wagisanga kuri Christian Life Assembly i Nyarutarama. Kigura 15000Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!