00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itorero Indangamuco rya Kaminuza y’u Rwanda ryatumiwe mu gitaramo muri Uganda

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 20 May 2013 saa 08:48
Yasuwe :

Itorero Indangamuco ryo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda y’i Butare ryatumiwe mu gitaramo cyo kwibukiranya ibyiza by’umuco nyarwanda cyiswe ’Inkera y’Amahoro’ kizabera muri Serena Hotel i Kampala muri Uganda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2013.
Bucyansenga Kizito, umuyobozi w’iri torero, aganira na IGIHE yavuze ko bashimishijwe cyane no gutumirwa muri Afruka y’i Burasirazuba. Asobanura ko ari umwanya mwiza babonye wo kwagura umuco nyarwanda.
Yagize ati “Byaradushimishije kuba (…)

Yagize ati “Byaradushimishije kuba tugiye kwagura imbibi zacu. Turashaka gukora ku buryo babona ko umuco nyarwanda ari umuco ukomeye tunaharanira ko iyi mico igenda iza iva hanze itavanaho umuco nyarwanda”.

Muri iki gitaramo hazaba higanjemo n’ibindi bikorwa by’umuco nyarwanda.

Itorero Indangamuco ribyina indirimbo za Kinyarwanda. Risanzwe rifitanya umubano na za Kaminuza zo mu gihugu cy’u Buyapani aho rijya ritaramira.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo iri torero rizahaguruka mu Rwanda ryerekeza muri Uganda.

Abaririmbyi b'itorero Indangamuco bizihiwe
Abakobwa b'itorero Indangamuco babyina
Abasore bagize itorero Indangamucoi bahamiriza mu Buyapani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages