Ni igitaramo cyabereye muri Camp Kigali. Kibasumba yabwiye IGIHE ko yatekereje iki gitaramo ashaka kwerekana uruhare rwe mu busizi. Yavuze kandi ko icyo yungukiyemo ari uko ari igitaramo cya mbere yari ateguye.
Ati “Icya mbere nize cyangwa se nungutse ni uko ari igitaramo cya mbere nari nteguye kandi nkabona abantu b’ingenzi cyane mu buryo ntatekerezaga. Nasanze nzi kubana kandi namenye ko nshoboye.”
Iki gitaramo cyahurirayemo abandi basizi barimo Carine Poet, Umusizi Tuyisenge, Karire, Abazisi na Natacha. Hari kandi abaririmbyi nka Racine ndetse na Nyirinkindi.
Kibasumba ku rubyiniro yafashijwe n’itsinda rya Baho Africa ririmo Nina Salim na Ndatimana Fabrice.
Aba bose banyuze ku rubyiniro bagenda bagaragaza ubuhanga bwabo mu bihangano bitandukanye.
Nk’Abazisi banyuze ku rubyiniro ari abasore batatu baterana ubuse bahatanira umukobwa umwe, aba basore banyuze benshi biturutse ku kuntu umwe yatera undi akamwikiriza amusubiza amagambo amusenya kugira ngo yegukane undi mukobwa undi akaza ari uko gutyo gutyo.
Carine Poet yashimishije benshi na we mu gisigo yise “Ndi Africa”. Muri iki gisigo kimaze imyaka ibiri uyu mukobwa yumvikana agaragaza ukuntu Africa ikwiriye kubahwa n’ubwo hari bamwe bakunze kwirengagiza ibyiza uyu mugabane ufite bagahora bareba ibibi byawo.
Ati “Ariko njye ndatera njye nkaniterwa ariko njye njya numva bamwe bashyenga ngo amadorali ari guca ibintu, ari guca ibintu baba gica? Intambaro zabo z’urudaca ngo zahameze nk’uruyuzi.”
Uyu mukobwa yanavuze igisigo yise ‘Nta Bwoba’. Aho yishyira mu mwanya w’umukobwa wakunze umusore benda kurushinga, ariko akagira impungenge z’ibyo yamwumviseho ko yaba yarahisemo kurushinga ashaka kumwikingaho.”
Umusizi Tuyisenge we yavuze ibisigo birimo icyo yise “Ninjya kuba imbwa” cyasekeje benshi. Muri iki ngiki aba agaragaza ukuntu agiye kuba imbwa kubera ububi bw’ibintu byinshi abona ku isi.
Ikindi gisigo yakoze ni icyitwa “Indaya” aho avuga ku ndaya, ariko anazikebura. Ibi bisigo bye byose biri kuri album yise “Inkuru y’Ikimenamutwe”.
Umusizi Kibasumba Confy, na we yagiye ku rubyiniro ubugira kabiri. Uyu mukobwa mu bisigo yakoze harimo icyo yise “Masisi”. Aho yishyira mu mpunzi zaturutse mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akagaragaza ibyo bakumbuye.
Amafoto: Rugamba David



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!