Umuhanzi Focus Ruremire, arishimira ko mu kwezi kumwe Album yise “Ntungurishirize umuco” imaze hacurujwe ama CD ibihumbi bitatu byayo.
Focus Ruremire uzwi cyane mu ndirimbo z’umuco nyarwanda kuri televiziyo y’u Rwanda no muri album ye ya mbere “Ntungurishirize umuco”, avuga ko yifitiye icyizere ko azagera ku ntego ze kuko uburyo irimo kugurwa bishimishije.
Avuga ko ari urugero rwiza kuba ibihangano bye byishimiwe, agasanga umuco nyarwanda ukunzwe, yiteguye ko imbaga y’Abanyarwanda izitabira ibitaramo byo ku matariki ya 30 muri Serena Hotel na 31 mu ihema ryizwi nk’igicumbi cy’umuco kuri Stade Amahoro mu kwezi k’Ukuboza 2012.
Akomeza avuga ko yiyemeje guhangana n’abigana indirimbo z’abahanzi akaba ari yo mpamvu yayishyize ku giciro cyo hasi kugira ngo zibashe kugera no kumukiriya wo hasi.



















TANGA IGITEKEREZO