Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Mutarama, ku nshuro ya mbere habaye igitaramo kigamije gusingiza ndetse no kuvuga ibigwi by’intwari z’ u Rwanda.
Iki gitaramo cyateguwe na Ministeri y’umuco, cyaranzwe n’ indirimbo, imbyino, imivugo n’inanga byateguwe n’itorero Urukerereza ndetse n’umutoza waryo akaba n’umuhanga mu mateka n’umuco nyarwanda Kalisa Rugano.
Indirimbo n’ imivugo byatambutse byasizingiza intwari z’ igihugu ari zo: Gen Maj Fred Gisa Rwigema, Umusirikare utazwi, Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Niyitegeka Felicite, Uwilingiyimana Agathe n’abana b’i Nyange.
Uretse izi ntwari zizwi ku rwego rw’ igihugu, hasingijwe n’ izindi zizwi mu mateka y’ u Rwanda rwo hambere harimo nk’ abo bita abatabazi b’abacengeri bamenaga amaraso yabo ku butaka bw’umwanzi kugira ngo igihugu kibashe gutsinda.
Havuzwe kandi izindi ntwari zo hambere nk’Umwami Ruganzu Ndoli n’ibisumizi bye, wabashije kugarura u Rwanda rwari rwarigarurirwe n’abanyamahanga; Kigeli IV Rwabugili bitaga Inkotanyi cyane waguye u Rwanda ku buryo bukomeye ndetse agatabara igihugu mu bitero bitandukanye nk’igitero cy’imigogo aho yatsinze abarwanishaga imbunda.
Iki gitaramo cyari cyuje umuco nyarwanda utavangiye ku buryo bari bakitabiriye washoboraga kubona uburyo basabwe n’ ibyishimo.
Minisitiri w’umuco na Siporo, Protais Mitali yasabye ko igitaramo nk’ iki cyajya kiba ngaruka mwaka kikabimburira umunsi w’ intwari, yashimiye abagiteguye barimo Kalisa Rugano ndetse abasaba ko cyaba mu turere twose tw’ u Rwanda.
Abayobozi batandukanye mu guverinoma, inzego za gisirikare n’ iza gisivili hamwe n’ imiryango y’ izi ntwari bari bitabiriye iki gitaramo.
Reba uko byari bimeze mu mashusho ukanda HANO na HANO


















TANGA IGITEKEREZO