Mu mugoroba wo ku wa 31 Mutarama 2013, kuri Petit Stade i Remera habereye igitaramo cyo kwibuka intwari z’igihugu. Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yatangaje ko ari umwanya wo kurata, kwizihiza no kwibuka intwari z’igihugu ari n’uwo gutoza abakiri bato kugera ikirenge mu cy’intwari z’u Rwanda. Yagize ati “Iki gitaramo kiri muri bimwe mu bikorwa byatekerejwe ngo gifashe Abanyarwanda kwizihiza neza umunsi w’intwari. Kwizihiza, kurata no kwibuka ibikorwa by’intwari ni byo bitumye twicara hano. Iyo wibutse ukanashima ibikorwa n’ibitekerezo ndashyikirwa byaranze intwari zacu twibuka uyu munsi, si umuhango gusa kuko ari ugutoza abakiri bato ndetse n’abakuze kugera ikirenge mu cy’intwari.”
TANGA IGITEKEREZO