Igitaramo cyo kwibuka nyakwigendera Mzee Sentore Athanase benshi cya bakumbuje uburyo yaririmbaga bitewe na bamwe mu bahanzi baririmbye, abo bahanzi ni Massamba Intore na Jules Sentore. Ku itariki ya 3 Mata 2013 ahagana I saa kumi n’ebyiri n’igice, nibwo icyo gitaramo cyatangiye. Massamba akaba yarashyizeho itsinda ryo mu muryango wabo yise “Gakondo Group”.
Muri icyo gitaramo haje kugaragaramo abahanzi bandi baje gufasha umuryango wa Sentore Athanase gukomeza kwibuka indirimbo ze, muri abo bahanzi haje Jean Paul Samputu, Mariya Yohana na Mani Martin. Massamba Intore yaje gutangaza ko bazigera batatira igihango Mzee Sentore Athanase yabasigiye cyo gukomeza kuririmba ku umuco.
Jules Sentore yaje gususuruta abantu benshi aho yaje kuririmba indirmbo ikunzwe cyane yise “Udatsikira”, muri iyo ndirimbo rero akaba anavugamo bamwe mu bahanzi bakomoka mu muryango wa Mzee Sentore Athanase.
Reba indirimbo “Ndayoboza” ya Jules Sentore.
Reba amwe mu mafoto yo muri icyo gitaramo.



















TANGA IGITEKEREZO