Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ugushyingo 2012, guhera saa moya z’umugoroba kugeza saa tanu z’ijoro (7h00PM-11h00PM) itorero Indangamuco rya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda rizataramira i Butare muri Grand Auditorium mu ijoro ry’ubuhanzi.
Iki gitaramo gifite intego igira iti “cordiality among people bisobanuye biti urugwirop mu bantu”.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Kaminuza, iri joro rizaba ryiganjemo gahunda z’umuco nk’indirimbo, imbyino, kumurika imideri ya gakondo, amakinamico n’ibindi. Ni mu rwego rwo kwamamaza no gusakaza ibyiza by’umuco nyarwanda binyuze mu bihangano.
Ibi birori bizaba birimo abanyeshuri ba kaminuza n’abayobozi bayo. Kwinjira ni ubuntu.
Uretse gutaramira mu Rwanda, Itorero “Indangamuco” rya Kaminuza riheruka gutaramira mu Buyapani, mu rugendo rwo kunoza umubano mwiza rifitanye n’andi matorero yo muri iki gihugu.
Kaminuza y’u Rwanda yareze abahanzi benshi kandi bakunzwe mu Rwanda nka Tom Close, Miss Jojo, Liza Kamikazi, Platini (Dream Boyz), Humble (Urban Boyz) n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO